AmakuruIyobokamana

Menya ubutumwa bukomeye Papa Leo XIV yatanze muri Kameruni

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo XIV yasabye ubuyobozi bwa Kameruni (Cameroon) gufata ingamba zikomeye zo guca ruswa no gutega amatwi abaturage, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo muri iki gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bakuru i Yaoundé ku wa Gatatu w’ejo hashize, yavuze ko amahoro arambye adashoboka igihe ruswa igikomeje gukwirakwira mu nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Kugira ngo habe amahoro, ruswa igomba kurandurwa burundu kuko itesha agaciro ubuyobozi ikanagabanya icyizere abaturage babugirira.”

Iri jambo yarivugiye imbere ya Perezida Paul Biya, umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi ndetse uheruka gutsindira indi manda mu matora atavuzweho rumwe n’abatavuga rumwe na leta, bayashinja kurangwa n’ibitagenda neza birimo ruswa.

Papa yanagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burengerazuba bwa Cameroun, agaragaza ko nubwo umutekano ari ingenzi, ugomba kubahirizwa hadahonyowe uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Ubuyobozi nyabwo ni ubushingiye ku kumva abaturage no kubaha uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.”

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, Papa azsomera misa mu mujyi wa Bamenda, uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, agace kamaze imyaka karimo imirwano hagati ya leta n’abashaka kwigenga, imaze guhitana abantu ibihumbi.

Kugira ngo uru ruzinduko rube mu mutekano, imitwe yitwaje intwaro iharanira ukwishyira ukizana muri ako gace yemeye gutanga icyizere cy’umutekano ku Mushumba wa Kiliziya Gatolika.

Pope Leo XIV na Paul Biya bahuriye mu mujyi wa Yaoundé (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *