Impamvu eshanu zahagaritse ibiganiro hagati y’Amerika na Iran
Ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byahuje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Irani byabereye i Islamabad muri Pakistan, byarangiye nta masezerano agezweho, nubwo byamaze amasaha 21 ari na ko impande zombi zageragezaga gushaka igisubizo cy’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi biganiro byafatwaga nk’iby’ingenzi cyane mu myaka ya vuba ishize, byari bigamije kugabanya ubushyamirane no gushaka inzira y’amahoro arambye. Nubwo impande zombi zagaragaje ko ibiganiro bishobora gukomeza, byaragaragaye ko hakiri itandukaniro rikomeye mu myumvire.
Mbere y’iyi mishyikirano, hari icyizere cyari cyagaragajwe na Pakistan n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga ko hashobora kuboneka umuti urambye, ariko imbogamizi nyinshi zaragaragaye mu gihe cy’ibiganiro.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye n’abasesenguzi, harimo na Times of India, hari ingingo z’ingenzi zatumye impande zombi zitumvikana:
1. Ibibazo by’akarere n’indishyi z’intambara
Irani yagerageje kwagura ibiganiro ishyiramo n’ibibazo by’umutekano wo mu karere, birimo amakimbirane yo muri Lebanon ndetse n’imitwe irimo Hezbollah, Hamas, Houthi n’indi ikorera mu Burasirazuba bwo Hagati. Yanagaragaje ko hakwiye no kwitabwaho ikibazo cy’indishyi ku byangijwe n’intambara z’imyaka myinshi.
Ku ruhande rw’Amerika, yibanze cyane ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi za Irani no ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja, aho kwagura ibiganiro ku bibazo rusange by’akarere.
2. Umuhora wa Hormuz

Umuhora wa Hormuz ukomeje kuba ishingiro ry’amakimbirane, kuko unyurwamo n’igice kinini cy’ibitoro byoherezwa ku isi.
Irani yagiye igaragaza ubushake bwo kugira uruhare runini kuri uwo muhora, harimo no gutekereza ku misoro ku mato anyuramo. Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bo bashimangira ko ubwisanzure bw’ubwikorezi mpuzamahanga bugomba kubahirizwa.
3. Gahunda ya nikleyeri ya Irani
Ikibazo cy’ingufu za nikleyeri cya Iran gikomeje kuba intandaro y’ukutumvikana. Amerika isaba ko Iran igaragaza mu buryo budashidikanywaho ko idakora intwaro za kirimbuzi, ndetse hakajyaho igenzura rikomeye ku itunganywa rya uranium n’ikoranabuhanga rifitanye isano nabyo.
Ku rundi ruhande, Irani ishimangira uburenganzira bwa yo bwo gukoresha ingufu za nikleyeri mu bikorwa bya gisivili, hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga yo kutagwiza intwaro za kirimbuzi.
4. Ibihano n’imitungo yafashwe

Ibihano by’ubukungu Amerika yafatiye Irani bikomeje kuba ingingo ikomeye ituma impande zombi zitumvikana. Irani isaba ko ibi bihano byakurwaho ndetse n’imitungo ya yo yafashwe mu bihugu bitandukanye igasubizwa.
Icyakora, Washington igaragaza ko ibyo bidashobora kujya mu masezerano y’ibanze, bikaba bikomeje kuba inzitizi ikomeye mu biganiro.
5. Kutizerana hagati y’impande zombi
Abasesenguzi bavuga ko imizi y’ukutumvikana iri mu mateka maremare y’ubushyamirane n’ukutizerana hagati y’Amerika na Irani. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani yavuze ko ibiganiro byaberaga “mu mwuka w’urwikekwe”, ibintu byatumye bigorana kugera ku mwanzuro.
Nubwo ibiganiro bitageze ku musozo wifuzwa, impande zombi zagaragaje ko hakiri amahirwe y’uko imishyikirano yakomeza mu minsi iri imbere.
