AmakuruImyidagaduroShowbiz

G-Tuff yambitse impeta umukunzi we bitegura kubana

Umunyarwenya Ntakirutimana Amza, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘G TUFF’, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jojo amusaba kumubera umugore undi na we amubwira yego.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, aho G TUFF yasabye Jojo kumubera umugore undi na we akabyemera atazuyaje (akamubwira ‘Yego’).

 Uyu muhango wabereye mu muhezo, witabirwa n’inshuti zabo za hafi gusa harimo Nzuvu n;abandi.

G TUFF yifashishije uburyo busanzwe bw’urukundo amusaba ko bafatanya urugendo rw’ubuzima, undi na we amuha igisubizo cyiza. 

G TUFF asanzwe azwi cyane mu mashusho y’urwenya (comedy) akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na YouTube, aho akoresha imvugo n’imyifatire isetsa benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *