Amerika yategetse DR Congo gushyira imbaraga mu gusenya FDLR cyangwa igafatirwa izindi ngamba
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zashyize igitutu gikomeye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ngo isenye umutwe wa FDLR, iki kikaba ari imwe mu ngingo z’ingenzi z’Amasezerano y’Amahoro ya Washington yasinywe bwa mbere muri Kamena 2025 ikaza gushimangirwa mu Ukuboza 2025.
Ibi byagarutsweho na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Tammy K. Bruce, ku 15 Mata 2026, mu ijambo yavugiye mu nama ya 10 136 y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Tammy K. Bruce yavuze ko Kinshasa isabwa gusenya uriya mutwe bwangu, itabikora igafatirwa izindi ngamba.
Yagize ati: “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo guhita isenya burundu FDLR nibura mu bice igenzura.”
“Kwita ku mpungenge z’umutekano zayo ni ingenzi niba dushaka guhagarika ikibazo cy’ubwumvikane buke bukomeje guteza amakimbirane mu myaka myinshi ishize kugeza nubu.”
Yakomeje avuga ko “Abangiza amahoro bagomba gutegereza ko hari ingaruka zibageraho. Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari, Abanyamerika bashaka kwibanda ku ntego ya nyuma, ari yo kugera ku mahoro arambye. Tuzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze muri aka karere.”
Leta ya Washington yasabye Kinshasa gusenya FDLR, mu gihe mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt. Gen Ychaligonza Jacques, byiswe ko yatangije ibyiswe ibikorwa byo gusenya FDLR ibyo u Rwanda rukunze kugaragaza ko ari ukuyobya uburari.
Gusa kuva ibyo byatangazwa nta murwanyi n’umwe RDCyari yerekana ko yamufashe cyangwa ngo imwice, ahubwo amakuru avuga ko impande zombi zakomeje ubufatanye mu ntambara zimaze igihe zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
u Rwanda rubinyujije kuri Ambasaderi warwo wungirije muri Loni, Kayinamura Robert, rwamenyesheje Akanama ka Loni ko amahoro adashoboka mu karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe umutwe wa FDLR ugikorera muri Congo widegembya.
Washington yasabye Kinshasa gusenya FDLR, mu gihe mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt. Gen Ychaligonza Jacques, byiswe ko yatangije ibyiswe ibikorwa byo gusenya FDLR ibyo u Rwanda rukunze kugaragaza ko ari ukuyobya uburari.

