Kwibuka32: Urwibutso rwa Jenoside mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwibutso ruri mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana.
Umuryango wa IBUKA France ubinyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa 16 Mata 2026, wavuze ko igikorwa nk’iki gifite uburemere budasanzwe, kuko kwangiza ahantu ho kwibukira Jenoside ari ugusuzugura icyubahiro cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse, ndetse no gutesha agaciro urwibutso rusange n’indangagaciro z’ubumuntu.
IBUKA France yasabye inzego z’ubuyobozi zo muri iki gihugu gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abashinyaguzi babigizemo uruhare, kandi bagezwe imbere y’ubutabera.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko inzibutso ari ingenzi mu kubungabunga no kuzirikana amateka, ukuri no kuyahererekanya ku bisekuru bizaza.
IBUKA France ishimangira ko nta gikorwa na kimwe cyo kwangiza inzibutso gishobora gusibanganya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko akomeje kubikwa no gusigasirwa arindwa n’abayazirikana.
Uru rwibutso rumaze imyaka ibiri gusa mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa, kuko rwahashyizwe ku itariki 13 Mata 2024 ubwo ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

