Trump afite icyizere cyo kugera ku masezerano na Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Irani yemeye gutanga uranium ya yo itunganyije (enriched uranium), imwe mu ngingo zikomeye zari zaragoranye mu biganiro bigamije kurangiza intambara.
Yavuze ko ibiganiro bishya bishobora gusubukurwa vuba, ndetse bikaba byatangira no mu mpera z’iki cyumweru, aho yavuze ko Washington na Tehran begereje cyane kugera ku masezerano.
Mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Las Vegas, ryibanze ku bukungu bw’Amerika, Trump yatanze icyizere kurushaho ku bijyanye n’iyo ntambara kuva yatangira, avuga ko ibintu biri kugenda neza cyane kandi ko ishobora kurangira mu gihe cya vuba.
Mbere ya ho, ari muri White House, yavuze ko Irani yemeye kutazashaka kugera ku ntwaro kirimbuzi za nikleyeri, kandi ko izatanga ibyo yise “umukungugu wa nikleyeri”, ari wo uranium itunganyije bivugwa ko yahishwe munsi y’ubutaka nyuma y’ibitero byo mu kirere byakozwe n’Amerika na Israel umwaka ushize. Irani ntabwo iragira icyo itangaza kuri ayo magambo ya Trump.
Trump agaragaza icyizere ko ibiganiro by’imbonankubone bigiye gusubukurwa vuba, yavuze ko atazi niba byaba ngombwa kongera igihe cy’agahenge (ceasefire) hagati y’Amerika na Irani, gateganyijwe kurangira mu minsi itanu iri imbere.

