AmakuruPolitiki

Xi Jinping yaciye amarenga ku kaga gakomeye mu burasirazuba bwo hagati

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yatangaje ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kigeze “ahakomeye cyane”, ashimangira ko akarere kari kuva mu bihe by’intambara kagana ku nzira y’amahoro, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta y’Ubushinwa.

Xi yavuze ko guhagarika imirwano ari ingenzi cyane muri iki gihe, anaburira ko kongera gusubira mu ntambara bitakongera kwihanganirwa n’amahanga.

Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinhua, byatangaje amagambo ye agira ati: “Icyifuzo cyanjye kigizwe n’ingingo enye kigamije gushimangira ituze n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, no guteza imbere ubwumvikane hagati y’ibihugu mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane no kwimakaza amahoro.”

Izi ngingo enye Xi Jinping agarukaho yazitangaje mu kwezi gushize nyuma y’inama yagiranye n’igikomangoma kizaba umwami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yibanze ku mahame yo kubana mu mahoro, kubaha ubusugire bw’ibihugu, gukurikiza amategeko mpuzamahanga no guteza imbere iterambere rirambye rifasha umutekano rusange.

Aya magambo aje mu gihe amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati akomeje gukaza umurego, ibintu bikomeje gutera impungenge amahanga menshi.

Perezida Xi Jinping (inyuma) na Putin (imbere): Ifoto yakuwe kuri BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *