Akabari kazwi nko “kwa Guinness” i Remera kibasiwe n’inkongi y’umuriro
Inyubako y’akabari ka Hex Club kazwi cyane ku izina rya “Chez Papa & Mama Guinness”, gaherereye mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yangije cyane igice cy’akabyiniro kirimo matela nyinshi.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko iyi nkongi yadutse mu buryo butunguranye, abaturage bahita batangira kuyizimya bifashishije kizimyamoto n’ubundi buryo busanzwe, mu gihe bategerezaga ubutabazi bwisumbuyeho nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi ryahise rihagera mu maguru mashya, ribasha guhosha uwo muriro utarakwira mu bindi bice by’iyo nyubako.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko ya yo.
Nubwo igice cy’akabyiniro cyangiritse cyane, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka, ibintu byashimiwe n’abari aho bavuze ko ubutabazi bwihuse bwagize uruhare runini mu kwirinda ibyari kurushaho kuba bibi.

Kanda kuri iyp link iri hasi urebe uko byagenze.
