Kigali: Abamotari bamwe barashinjwa kwiha/kwiba ibiryo na delivers batumwe n’abagenzi
Mu mujyi wa Kigali, hamaze iminsi hagaragara ibirego by’abagenzi bashinja bamwe mu bamotari kwigabiza imizigo na Delivers baba batwariye ntibabigeze aho byakagombye kugera.
Ibi byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho hagaragajwe ifoto ya moto ifite purake RH 878 I yashyizwe hanze, ikavugwaho kuba yarahawe umuzigo ariko ukaburamo telefone igendanwa yari iwurimo.
Abaturage bavuga ko hari aho umugenzi ashyikiriza umumotari igikapu cyangwa indi mizigo nk’ibiryo bamwe bita Delivers ngo ayigeze aho bamutumye, ariko ntibigereyo ndetse ntibanitabe telefone zabo.
Bamwe bavuga ko bageze aho batinya kohereza ibintu byabo batabanje kumenya neza umumotari bituma bakora ingendo zitari ngombwa bakajyana n’umumotari nyamara bitari ngombwa mu byukuri.
Umunyamakuru Ndahiro Valensi Papy yagaragaje iki kibazo agaragaza ubutumwa yandikiwe n’umuturage wamwiyambaje.
Yanditse kuri X agira ati “Iby’i Nyarugenge bikomeje kugorana uwari utwaye iyi Moto ngo Bamuhaye ibintu yagombaga gutwara aho kubigeza aho yari kubitwara arabyijyanira. Ese birakwiye?”
Polisi y’u Rwanda yasabye Pappy gutanga nimero za telephone z’uwahuye n’iki kibazo, kugira ngo afashwe.
Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yagaragaje ko nawe byamubayeho yandika agira ati “Hari uwo natumye kuri Meze Fresh mutuma burrito arayirira umunsi ukurikiyeho aranyitaba arambwira ati “boss wihangane biriya bintu nahoraga nshaka kuzabirya nabonaga abazungu babirya yongeraho ati amafaranga wabiguze reka nyagusubize Kbsa kandi wihangane” Kuva icyo gihe nabuze icyo ndenzaho”
Hari abagaragaza ko iki kibazo gisaba ubufatanye bw’impande zombi, aho abagenzi bagomba kwitwararika, abamotari nabo bakubahiriza akazi kabo, ndetse n’inzego zibishinzwe zigakaza ubugenzuzi kugira ngo serivisi ya moto ikomeze kuba imwe mu zizewe muri Kigali.




