AmakuruImyidagaduro

Tembera inzu y’akataraboneka ya Miss Mutesi Jolly (Amashusho)

Miss Mutesi Jolly yasakaje amashusho agaragaza inzu nshya yubatse, igaragara nk’iy’akataraboneka, ibintu byashimishije benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yayasangije abamukurikira ayaherekesha ubutumwa bukubiyemo amagambo yo muri Bibiliya, mu isezerano rishya agira ati: “Matayo 7:7; haravuga ngo Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa”.

Yongeyeho ko iyo Imana iteganyije ikintu, ikomeza kukirinda no kugishyigikira, anashimangira ko u Rwanda ari igihugu “aho inzozi zivukira kandi zikaba impamo”.

Inzu ya Mutesi Jolly igaragara nk’iyubatse mu buryo bugezweho, ifite igishushanyo cyiza, ubusitani buteye neza n’imyubakire ijyanye n’igihe, ibintu byatumye benshi bayishimira banamushimira intambwe agezeho.

Mutesi Jolly azwi cyane nk’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, nyuma aza kuba umwe mu bakobwa bagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’imibereho myiza, ubukangurambaga n’imishinga ifasha urubyiruko n’abagore. Yanagaragaye mu bikorwa by’imyidagaduro n’ubucuruzi, bikomeje kumwongerera ubunararibonye n’iterambere.

Kubaka iyi nzu nshya bivugwa ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari n’igice ni kimwe mu bigaragaza uko akomeje gutera imbere, kuko aherutse no kugura imodoka na yo iri mu zihenze ku isi.

Mutesi Jolly yerekanye inzu ye y’akataraboneka (Instagram/Mutesi Jolly)
Iyi nzu ifite piscine (igihe)
Mu ruganiriro rw’iyi nzu (Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *