Bobi Wine yifurije Dr. Kizza Besigye, ufunze, isabukuru mu magambo akomeye
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku zina rya Bobi Wine, yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Kizza Besigye ku isabukuru ye y’imyaka 70, ashimira ubwitange bwe mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu no guharanira uburenganzira bw’abaturage.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwa X, Bobi Wine yavuze ko uyu munsi ari uwo kwizihiza ubuzima bw’umuntu wanze guca bugufi imbere y’igitugu, ahitamo gukurikira ibyo yemera aho kwishakira ubuzima bworoshye. Yagaragaje ko kuba Besigye yujuje imyaka 70 ari muri gereza, ari ikimenyetso gikomeye cy’ibyo yitanze byose ku bw’igihugu cye n’abaturage.
Yagize ati: “Uyu mugabo yahisemo inzira y’ukuri n’ubutabera, nubwo byamusabye kwigomwa byinshi, birimo n’ubwisanzure bwe. Yongeyeho ko ibyo Besigye yakoze bikwiye guhora byibukwa, kuko byerekana urugero rw’ubutwari no kudacika intege mu guharanira impinduka nziza”.
Bobi Wine yasoje ubutumwa bwe yifuriza Dr. Besigye isabukuru nziza, amusabira kuramba no kuzagera akabona Uganda nziza yaharaniye n’umutima we wose.
Dr. Kizza Besigye azwi nk’umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini bahanganye n’ubutegetsi bwa Uganda, aho ibikorwa bye byagiye bigira uruhare mu kuzamura ijwi ry’abifuza impinduka muri icyo gihugu.

