AmakuruPolitiki

Intambara ya Iran itangiye kugira ingaruka mbi ku Burayi

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdoğan, yavuze ko intambara ikomeje muri Iran yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku Burayi, aho ngo iri kubuca intege. Ibi yabigarutseho mu kiganiro kuri telefoni yagiranye na Perezida w’Ubudage, Frank-Walter Steinmeier.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Erdoğan, bivugwa ko aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu bya bo ndetse n’ibihe by’intambara bikomeje muri Iran no muri Ukraine.

Erdoğan yavuze ko iyo ntambara iri mu karere ka bo igira ingaruka zifata Uburayi, akaburira ko niba hatabonetse inzira y’amahoro, izi ngaruka zizagenda ziyongera cyane.

Mu gihe Amerika ivuga ko yongereye igihe cy’agahenge, umwuka hagati y’Amerika na Iran uracyafite umwiryane, aho inzira ya Hormuz ikomeje kugira ibibazo kandi icyizere cy’ibiganiro by’amahoro kikagabanuka.

Ibi byose bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’Uburayi, cyane cyane binyuze mu izamuka ry’ibiciro by’ibitoro, bigakurura izamuka ry’ibindi biciro by’ibikenerwa buri munsi.

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdoğan (GETTY IMAGES via BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *