Burkina Faso mu nkubiri y’impaka nyuma yo guhagarika ONG nyinshi
Muri Burkina Faso, icyemezo cya leta cyo gusesa imiryango itegamiye kuri leta 118 no guhagarika by’agateganyo indi 359 cyateje impaka zikomeye mu baturage no mu bayobozi ba sosiyete sivile.
Iri tangazo ryasohotse ku wa Kabiri risobanura ko iyo miryango itubahirije ibisabwa n’itegeko rishya ryashyizweho muri Nyakanga 2025. Mu yafatiwe ibi byemezo harimo iyita ku burenganzira bwa muntu, irengera abana n’abagore, iyita ku buzima, itangazamakuru ndetse n’ikorwa ry’ubucuruzi.
Ku wa Gatatu, Jonas Hien uyobora ihuriro rya sosiyete sivile yavuze kuri Televiziyo y’igihugu ko ibi byari byitezwe, ashimangira ko hari imiryango imwe n’imwe itubahiriza amategeko, ndetse hari n’iyabayeho ku mpapuro gusa itagira ibikorwa bifatika.
Gusa, abandi barabyamaganye bavuga ko iki cyemezo gishobora guhungabanya ubwisanzure n’imikorere ya sosiyete sivile muri icyo gihugu. Bagaragaje impungenge ko gufunga iyo miryango bishobora gutuma habura ibikorwa by’ingenzi, cyane cyane ibijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe bikenewe kurushaho.

