AmakuruImyidagaduroShowbiz

Bishop Harerimana yireguye ku byaha aregwa byo kwihesha ikintu cy’undi no gukwirakwiza amafoto y’ubwambure

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa  Zarephath Holy Church Rwanda n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne bireguye ku byaha baregwa n’umukristu wabo birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Ni murubanza rwabereye mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 21 Mata 2026.

Ubushinjacyaha buhagarariye urega wahawe izina “Code name” ya ME bwagaragaje ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi bukurikiranyeho Bishop Harerimana Jean Bosco yagikoze yaka miliyoni 10Frw urega kugira ngo amusengere.

Uyu ME avuga ko yashatse Bishop Harerimana ngo amusengere akire uburwayi bwo kuva yari afite undi akamwaka miliyoni 10Frw.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ayo mafaranga yagiye yishyurwa mu byiciro binyuze kuri Momo y’itorero andi akayatanga mu ntoki.

Bugaragaza kandi ko Bishop Harerimana yahaye ME amazi y’akandi (akorwa na Nyirangarama) amubeshya ko ari amazi y’umugisha amusaba kuyanywa ndetse andi akazayamena mu bicuruzwa yari agiye kurangura mu Bushinwa kugira ngo bizabone abaguzi vuba vuba. Aya mazi yitaga ay’umugisha yayagurishaga hagati y’ibihumbi 2Frw na 300Frw.

Uyu ME yakoze byose yasabwaga ariko birangira adakize nyuma nibwo yatekereje ko yaba yarakorewe uburiganya.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ubutumwa ME yandikiwe n’umugore wa Bishop, Mukansengiyumva Jeanne amubwira ko agomba kugurira lisansi umushumba y’ibihumbi 500Frw kuko ariko Imana yamubwiye imwereka afite ibyago byo gukurwamo nyababyeyi.

Ku cyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ubushinjacyaha buvuga ko Bishop Harerimana yatse ME ifoto y’igitsina cye kugira ngo abone uko agisengera akireba bityo abe yakira.

Urega (ME) yakoze ibyo yasabwaga na Bishop Harerimana amwohereza iyo foto gusa yatunguwe no kubona ifoto yageze ku mugore we Mukansengiyumva Jeanne.

Uyu mugore wa Bishop Harerimana yifashishije iyi foto akanga uyu mugore mugenzi we urega (ME) amubwira ko natareka gusebya umushumba n’itorero azashyira hanze ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga.

Raporo y’ubugenzacyaha n’ibimenyetso bya RFI byasanze koko iyo foto iri muri Telefone za Bishop Harerimana n’umugore we.

Ubushinjacyaha buragaragaza ku hari ubutumwa ME yandikiwe akangishwa ayo mashusho bamusaba kureka gusebya Bishop ko akura imyuka ikuzimu, bamusaba kubihagarika bitaba ibyo bakamushyira hanze.

-Bishop Harerimana yireguye

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa  Zarephath Holy Church Rwanda yireguye ahakana ibyo aregwa avuga ko ibyo kwaka ME miliyoni 10Frw ari ibinyoma kuko atajya yaka abakristu amafaranga ngo abasengere.

Yagaragaje ko ubushinjacyaha bwagendeye ku magambo gusa y’urega ntabimenyetso bafite by’ayo mafaranga cyangwa aho yayakiriye.

Avuga ko kuba umukristu yashyira amafaranga kuri konti y’itorero ntaho bihuriye na Bishop Harerimana Jean Bosco  kuko atari irye we ahubwo ari umuvugizi ndetse iyo konti isanzwe inyuzwaho amaturo n’ibindi bijyanye n’itorero gusa.

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa  yemera ko yohererejwe ibihumbi 200Frw ariko akavuga ko atari amaturo ahubwo yari ay’imbuto gusa.

Agaruka kuri message za momo z’ibihumbi 500Frw yoherejwe kuri konti y’itorero bayitiranyije atari ME wayohereje ahubwo ari aya groupe ikoresha sale y’urusengero, yatanzwe na Musoni Regis.

Yireguye avuga ko ubushinjacyaha butagaragaza neza ingano yayo yakiriye ndetse ntakimenyetso na kimwe bafite cyerekana ko yamusabye ayo mafaranga ntanaho berekana ko yahawe.

Agaragaza ko ubushinjacyaha bwitiranyije we n’itorero, buvuga ko amafaranga y’itorero atari aye ahubwo ari iy’itorero, nta muntu ugira itorero rye ku giti cye ko ari umuvugizi wa ryo.

Bishop Harerimana avuga ko ibyavuye mu iperereza ababajijwe ntibagaragaje ko ajya abagurisha ayo mazi y’umugisha ndetse ntanabavuze ko ajya abaka amafaranga  ngo abasengere bityo akabona ko ibyo ari ibinyoma.

Yavuze ko ibihumbi 500 byorohejwe itorero atari kuri Bishop Harerimana, yerekana ko ayo yoherejwe mu rwego rwo kwitanga kuko biteguraga igiterane, ntaho ahuriye nawe.

Uwunganira Bishop Harerimana avuga ko bagiye kureba amakuru (historique) y’amafaranga ME yatanze nka amaturo  mu mwaka wose basanze nta n’ibihunbi 50Frw yatanze, bagaragaza ko ntaho yari gukura izo miliyoni 10Frw.

-Inkomoko y’ifoto y’ubwambure

Bishop Harerimana avuga ko intandaro y’ifoto y’ubwambure atari ugusengerwa ahubwo ari ME washatse kumugusha mu mutego w’icyaha cy’ubusambanyi agaragaza ko yagiye amwandikira kenshi amwifuza ko baryamana.

Mu rukiko Bishop Harerimana yasomye ubutumwa yagiye yandikirwa na ME agaragaza ko uyu mugore yamwifuzaga bigera naho we ubwe yifata akohereza ifoto y’igitsina cye ashaka kumwereka ko aricyiza aruta abandi bagore.

Ati “Mfite message z’ibigaragaza yayinyohereje agira ngo anshuke dusambane yashakaga kunyereka ko afite igitsina cyiza.”

“Hari messaga yandikiye ambwiira ati ‘Daddy chou , kuri uyu munsi w’abantu bakundana, ndakumenyesha ko ngukunda, niba ukuneye umuntu mwishimana nzaba mpari, je te promets, ni ubutumwa yampaye mu kwa kabiri (Gashyantare) mbere y’uko atanga ikirego.”

“Nyuma yo kubona ko bidakunze hari ahandi yanditse ati ‘biratangaje kubona umugabo udaca inyuma umugabo we ?, icyampa nkakubera umugore.”

Bishop Harerimana ntiyemera ko uwo mugore (ME) yagenzwaga n’amasengesho ahubwo yashakaga kumusenyera bituma yohereza umugore we  Mukansengiyumva Jeanne ifoto y’uwo ME amusaba ku mugendera kuko yabonaga atangiye kujya yigira inshuti y’urugo rwabo..

Muri raporo y’ibimenyetso bya gihanga Bishop Harerimana avuga ko uwo mugore urega wiswe ME yamuhaye amafoto menshi, byageze naho yamusabye ko yajya no mu cyumba akisiga amureba kuri video call.

Nk’umukristo avuga ko atajya muri ibyo kuko yaba atatiye igihango yagiranye n’umugore we ndetse n’Imana.

Mu rwego rwo kwirinda yeretse umugore we yafoto agira ngo amwirinde kuko atari inshuti nziza, kuko yabonaga amwigiraho inshuti , yabikoze mu ngamba z’ubwirinzi atari agambiriye gukwirakwiza iyo foto.

Umudamu we yarababaye cyane n’agahinda kenshi yereka wa mugore urega(ME) ko ibye yabimenye akaba asaba urukiko ko uwo ME nawe yakurikiranwa kubwo guharabika.

Umugore wa Bishop Harerimana yemera ko yabonye iyo foto ndetse yababaye cyane amwandikira amubwira ko yamubereye yuda.

Mukansengiyumva Jeanne amwereka iyo photo umugore urega (ME) abanza kuyikana undi umubwira ko ari we kuko hari urwara afite rwavuyemo.

Uyu mugore urega (ME) nyuma yo kubona ko yamenyekanye yabwiye umugore wa Bishop ko nihagira ahandi ayibona abafungisha bose.

Uwo mugore avuga ko atigeze amukanga na rimwe , ahubwo yamweretse ko yamubereye Yuda.

Uyu mugore agaragaza ko atumva ukuntu icyaha aregwa cyahindutse kuko mu bugenzacyaha yaregwaga gukwirakwiza, ariko bigeze mu bushinjacyaha bihinduka gukangisha gusebanya.

Umwunganizi w’aba bombi avuga ko uyu mugore urega (ME) ariwe wishyiriye hanze ayo mafoto bidakwiye kubazwa Bishop Harerimana.

Ati “kuba Pastor yarahaye umugore we iyo foto kwari ukurengera urugo rwe nta mugambi yari wo gusakaza ayo mashusho.”

Ati “umuntu wishyiriye hanze ubwambure bwe ntakwiye kurengerwa n’ubushinjacyaha”

Ubushinjacyaha busabira Bishop Harerimana Jean Bosco gufungwa imyaka 7 rusaba urukiko kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Mukansengiyumva Jeanne we yasabiwe gufungwa imyaka 3 busaba urukiko kumuhamya icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Aba bombi bavuga ko barengana basaba urukiko kubarenganura kuko ibyo byaha ntabyo bakoze.

Umwanzuro urukiko uzasomwa kuw 14 Gicurasi  2026 saa cyenda ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne batawe muri yombi tariki 9 Ukwakira 2024.

Tariki 31 Ukwakira 2024, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo, batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 Frw.

Bishop Harerimana Jean Bosco ahakana ibyaha aregwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *