Tanzania: Raporo iteye ubwoba; 518 bahasize ubuzima mu mvururu z’amatora
Komisiyo yakoze iperereza ku ihohoterwa ryakurikiye amatora yo mu Kwakira 2025 yatangaje ko abantu 518 ari bo bahasize ubuzima, benshi muri bo bakaba barishwe n’amasasu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026 mu cyegeranyo cya nyuma cyashyikirijwe ibiro by’umukuru w’igihugu.
Perezida w’iyo komisiyo, uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Moham Chande Othman, yavuze ko ibyavuye mu iperereza bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwa muganga n’ubumenyi mu by’iperereza, burimo ibiganiro byakozwe n’abaganga n’inzobere 80, isuzuma ry’imirambo ndetse n’inyandiko z’ibitaro bitandukanye byo mu gihugu nk’uko THE CITIZEN yabitangaje.
Yavuze ko mu bapfuye harimo abagabo 490 bangana na 94.6% n’abagore 28 bangana na 5.4%, barimo n’abana 21. Muri abo bose, abaturage basanzwe bari 505 bangana na 96.7%, mu gihe abari mu nzego z’umutekano bari 16.
Yagize ati: “Ibimenyetso twakusanyije bigaragaza ko abenshi mu bapfuye ari abasivili bafatiwe mu mvururu.”
Komisiyo yagaragaje ko ahabereye impfu nyinshi ari mu duce tumwe na tumwe, aho Dar es Salaam iza ku isonga n’abantu 182 bapfuye, igakurikirwa na Mwanza (90), Mbeya (80) n’Arusha (53).
Uko impfu zabaye n’ibyagaragajwe n’abaganga
Othman yavuze ko impfu nyinshi zatewe n’ibintu bidasanzwe, nubwo kwemeza mu buryo bw’amategeko niba ari ubwicanyi binyuranyije n’amategeko bireba inkiko.
Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko abantu 197 bishwe n’amasasu, mu gihe abandi hafi 20 bishwe n’ibindi bikomere birimo gukomereka bikabije n’ingaruka za byo.
Abaganga bagaragaje ko 166 bakomeretse mu ngingo z’umubiri, 36 bagira ibikomere mu gituza no mu nda, 12 bakomereka mu mutwe no ku ijosi, naho umwe agira ikibazo cyo gutakaza igice cy’umubiri. Hari kandi imirambo itandatu yagaragayeho ibikomere byatewe n’inkongi.
Mu bapfuye bose, 373 bagejejwe kwa muganga bamaze gupfa, mu gihe 121 bapfiriye kwa muganga bari kuvurwa. Ibi byerekana ko benshi bahise bapfa ako kanya cyangwa nyuma gato yo gukomereka.

Kumenyekanisha imirambo no gushyingura
Raporo igaragaza ko imirambo 480 yamenyekanye igatwarwa n’imiryango, mu gihe indi 24 itaramenyekana neza. Imirambo itandatu itatanzweho ibisobanuro yashyinguwe n’inzego z’ibanze, naho itatu iracyari mu bitaro bya Muhimbili hategerejwe isuzuma rya ADN.
Isuzuma ryimbitse ku mirambo ryakozwe ku mibiri 260, ariko hari imwe itakozweho iryo suzuma kubera ko imiryango itabyemeye cyangwa yasabye gushyingura vuba.
Othman yavuze ko impamvu nyamukuru y’impfu ari kuva amaraso menshi, ibikomere bikomeye n’ihungabana ry’umubiri.
Abakomeretse n’ingaruka rusange
Komisiyo yatangaje ko kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, abantu 2,390 bari bamaze kuvurwa ibikomere, barimo abasivili 2,270 n’abashinzwe umutekano 120. Muri abo, 2,171 bakomeretse byoroheje baravurwa barataha.
Yavuze ko iyi mibare ishobora kutuzura neza kuko hari abashobora kwivuriza ahandi cyangwa hanze y’igihugu.
Yakomeje avuga ko hari imiryango itarabona aba bo, ndetse bamwe bavuga ko bashyinguye imyenda aho gushyingura imibiri kubera ko itabonetse.
Yagize ati: “Haracyari ibirego by’imiryango itarabona imibiri y’aba bo. Ibi biracyakurikiranwa”.
Yongeyeho ko izi mpfu zagize ingaruka zikomeye ku miryango no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Komisiyo isoza ivuga ko iyi mibare ishobora kongera kugenzurwa kuko hari impfu zishobora kuba zitaramenyekanye cyangwa zarashyinguwe mu buryo butanditswe.

IFOTO | STATE HOUSE Via THE CITIZEN
