Amakuru

Rusizi: Umunyeshuri yakubise umwarimu we aramukomeretsa ahita atoroka

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Giheke, haravugwa inkuru y’umunyeshuri wakubise umwarimu ingumi, bikamuviramo gukomereka ndetse agahita ajyanwa kwa muganga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, ahagana saa munani z’amanywa, ku ishuri rya G.S Saint Augustin Giheke. 

Amakuru atangwa n’ababibonye avuga ko uyu munyeshuri yakubise umwarimu igipfunsi mu maso, hejuru y’ijisho, nyuma y’uko yari ahawe igihano.

Nyuma y’iki gikorwa, uwo munyeshuri yahise atoroka, mu gihe umwarimu we yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zatangiye gushakisha uwo munyeshuri watorotse.

Yagize ati: “Aya makuru twayamenye, kandi inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bari gushakisha uwo munyeshuri.”

Abaturage n’ababyeyi bo muri aka gace bagaragaza impungenge ku myitwarire idahwitse igaragara mu rubyiruko, basaba ko hashyirwa imbaraga mu kurushaho gukangurira abanyeshuri imyitwarire myiza no kubaha abarimu.

Ibi bibaye mu gihe uburezi busaba ubufatanye bw’impande zose, zirimo ababyeyi, abarimu n’inzego z’ubuyobozi, mu kurera abana bafite indangagaciro zubaka sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *