Abasirikare ba Israel bafatiwe ibihano nyuma yo gusenya ishusho ya Yezu muri Liban
Umusirikare wa Israel wafashwe amashusho ari gusenya ishusho ya Yezu akoresheje inyundo mu majyepfo ya Liban, we n’undi wamufashe amashusho, bombi bakatiwe gufungwa iminsi 30. Ibi byemejwe n’igisirikare cya Israel (IDF), cyavuze ko cyabikoze nyuma yo gukora iperereza kuri icyo gikorwa.
Nk’uko icyo gisirikare cyabitangaje, abo basirikare babiri – amazina ya bo atatangajwe – bahise banavanwa mu nshingano z’urugamba bari barimo.
Hari kandi abandi basirikare batandatu bari aho byabereye, ariko ntibagire icyo bakora cyangwa ngo batangaze ibyabaye. Abo na bo biteganyijwe ko bazahanwa ukwa bo.
Icyo gikorwa cyabereye mu gace ka Debel kari mu majyepfo ya Liban, kikaba cyateje impaka n’akababaro gakomeye nyuma y’uko amashusho ya cyo akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko benshi mu baturage ba Israel batunguwe kandi bababajwe n’ibyakozwe n’uwo musirikare.
Abatuye muri ako gace bavuga ko iyo shusho ya Yezu yari iri ku musaraba, ishyizwe imbere y’urugo rw’umuturage wo muri Debel, kamwe mu duce duke abaturage bagumyemo nubwo hari intambara Israel ivuga ko ihanganyemo na Hezbollah.

Nyuma y’icyo gikorwa, Padiri Fadi Flaifel uyobora paruwasi ya Debel yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bamaganye cyane gusenya umusaraba n’ibindi bimenyetso byera by’idini rya bo. Yavuze kandi ko atari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri ako gace.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Israel yatangiye ibitero muri Liban, bituma abantu barenga miliyoni imwe bava mu bya bo, mu gihe abarenga 2,290 bamaze gupfa, barimo abana 177 nk’uko ubuyobozi bwa Liban bubivuga.
Ku ruhande rwa Israel, ho hatangajwe ko abasirikare 13 bamaze gupfa, ndetse n’abasivile babiri bakaba barishwe n’ibitero by’umutwe wa Hezbollah muri icyo gihe.

