Gen. Sultani Makenga yasoje amahugurwa y’abayobozi mu bice bigenzurwa na M23
Général-Major Sultani Makenga, umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abayobozi mu nzego za politiki n’ubuyobozi bw’ibanze, yateguwe na AFC/M23.
Aya mahugurwa yateguwe, mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kuvugurura no kongera kubaka inzego za Leta nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka.
Avuga ko aya mahugurwa ari mu murongo ugamije gushyiraho ubuyobozi bushya mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bushingiye ku miyoborere myiza, gukora neza no gukorera abaturage.”
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bya politiki n’igisirikare, barimo Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto.
Abahuguwe uko ari 395, bongerewe ubumenyi mu miyoborere, ubuyobozi no gucunga neza ibijyanye n’imirimo ya Leta.
Gen. Makenga mu ijambo rye, yasabye abahawe impamyabumenyi gushyira mu bikorwa ako kanya ibyo bigishijwe, bakabikora mu nyungu z’abaturage gusa.
Yagaragaje ko abayobozi ari bo shingiro ryo kwibohora nyako no kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irambye.
Ati: “Ntihagikenewe amasezerano, ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika bigamije inyungu z’abaturage.”



