Amakuru

Umuyobozi mushya wa MONUSCO yageze i Goma kugenzura agahenge hagati ya leta na M23

Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, kuri uyu munsi yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa M23, mu rwego rw’uruzinduko arimo kugirira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu byamujyanye i Goma harimo gukurikirana uko agahenge hagati ya leta n’umutwe wa AFC/M23 kari kubahirizwa, dore ko uyu mutwe umaze igihe kirenga umwaka ugenzura uwo mujyi.

MONUSCO iri mu itsinda ryagutse rishinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’ihagarikwa ry’imirwano riteganyijwe gutangira mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko Swan agirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23, mu gihe hakomeje kuvugwa ibibazo byo kutubahiriza amasezerano y’agahenge n’ihagarikwa ry’imirwano.

Mbere yo kugera i Goma, Swan yari amaze gusura imijyi ya Bunia mu Ntara ya Ituri na Beni muri Kivu ya Ruguru.

Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yasuye Umujyi wa Goma mu rwego rwo gusuzuma aho agahenge kageze hagati ya M23 na leta ya RDC (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *