AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Sheebah yasabiwe gukorwaho iperereza

Umuhanzi wa dancehall Ziza Bafana yakomeje kunenga Ishyirahamwe ry’Abanyamuziki ba Uganda, aho yaretse ibyo ashinja akabivana kuri Eddy Kenzo gusa, akabishyira no kuri Sheebah Karungi.

Bafana avuga ko Sheebah, afatanyije na Kenzo, bayoboye nabi umutungo wa koperative y’abahanzi (UNMF Sacco), ndetse anabashinja kuwunyereza, bigatuma abahanzi benshi batabona inkunga bari biteze.

Yagaragaje ko iki kibazo gikwiye gukorwaho iperereza n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa, ashimangira ko abakoze amakosa bagomba kubiryozwa.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu, yagize ati: “Sheebah Karungi yakoranye na Eddy Kenzo mu micungire mibi y’amafaranga ya UNMF Sacco. Niba hari amakosa yabaye, akwiye gukorwaho iperereza, kandi ababigizemo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko”.

Aya magambo aje mu gihe hakomeje ubwumvikane buke hagati ya Bafana na Kenzo, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo abahanzi babona inkunga itangwa n’iri shyirahamwe.

Ziza Bafana (Ifoto: Interineti)
Sheebah Karungi (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *