Kenya: Indege yari itwaye abantu 32 yataye umuhanda igwa mu gihuru
Indege ya EBB Air itwara abagenzi yanyereye ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mandera giherereye mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bwa Kenya birangira iguye mu bihuru biri hafi y’ikibuga cy’indege.
Ibi byatangajwe n’ikigo gishinzwe iby’indege muri Kenya, KAA, cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa 24 Mata 2026, ariko nta muntu wigeze ahasiga ubuzima cyangwa akomereke.
Iyi ndege ya EBB Air yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta saa kumi n’ebyiri za mu gitondo itwaye abagenzi 32 ndetse n’abayikoramo bane.
Yageze ku kibuga cy’indege cya Mandera saa mbili za mu gitondo gusa ubwo yageragezaga kugwa yarenze umuhanda birangira iguye mu bihuru biri hafi y’icyo kibuga cy’indege.
Mu mashusho bigaragara ko igice cy’inyuma cy’iyi ndege ari cyo kiri kugaragara, ikindi gice cyose kiri mu bihuru.
Ikibuga cy’indege cya Mandera giherereye hafi y’umupaka wa Somalia na Ethiopia, ukunze gukoreshwa n’indege ziba zizanye ubufasha bwoherezwa mu nkambi z’impunzi zirimo Abanya-Somalia.



