Umu ‘influencer’ yafunzwe azira kwinjiza mu gihugu urumogi rwa miliyoni zisaga 240Frw mu buryo bwa magendu
Icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ukomoka muri Ecosse yakatiwe igifungo cy’amezi 16 nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Edinburgh afite urumogi rufite agaciro k’amapawundi 150,000 (ni ukuvuga asaga miliyoni 240Frw) arwinjiza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ellie Crampsie yemeye icyaha cyo gutwara ibiro 17 by’iki kiyobyabwenge cyo mu cyiciro cya B, yari yagishyize mu ivarisi ubwo yavaga mu kiruhuko muri Tayilande (Thaïlande) muri Werurwe (3) umwaka ushize.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 ukomoka mu gace ka Broomhouse mu Mujyi wa Glasgow, yabwiye urukiko rwa Edinburgh ko yabitegetswe n’uwahoze ari umukunzi we.
Crampsie azwi cyane mu gutegura no kwamamaza ibirori byo mu buzima bw’ijoro i Glasgow, akaba akurikirwa n’abantu basaga 5,500 kuri Instagram na 6,000 kuri TikTok.

