AmakuruPolitiki

Ubwato bunini cyane bw’Uburusiya bwaciye mu muhora wa Hormuz nubwo wari ufunze

Ubwato bunini cyane bufitanye isano n’umwe mu bantu bakomeye bashyigikiye Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, bwanyuze mu muhora wa Hormuz nubwo uwo muhora w’ingenzi mu gutwara peteroli wari wafunzwe.

Ubu bwato bwitwa Nord, bufite uburebure bwa metero 142, bukaba bufitanye isano n’umunyemari w’Umurusiya wafatiwe ibihano, Alexey Mordashov. Bwavaga i Dubai bwerekeza i Muscat muri Oman mu mpera z’icyumweru gishize, kandi buri mu bwato bw’abantu ku giti cya bo bake cyane banyuze muri uwo muhora mu mezi ashize.

Muri iyi minsi, Iran iri kugirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’Uburusiya, mu gihe umwuka mubi hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye no kongera gufungura uwo muhora ugikomeje. Uyu muhora unyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaz byose bikoreshwa ku isi.

Nubwo Alexey Mordashov azwiho kuba inshuti ya hafi ya Vladimir Putin, ubu bwato ntabwo bwanditse kuri we ku buryo butaziguye. Icyakora, inyandiko zigaragaza ko bwanditswe ku sosiyete y’umugore we mu mwaka wa 2022.

Ubu bwato bwa Nord buvugwaho kuba bufite agaciro karenga miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Bwavaga i Dubai ku wa Gatanu nijoro, bugera ku cyambu cya Al Mouj giherereye mu murwa mukuru wa Oman ku Cyumweru mugitondo, nk’uko amakuru atangazwa n’urubuga rukurikirana ingendo z’amato rwa Marine Traffic abivuga.

Urujya n’uruza rw’amato muri uwo muhora wo mu kigobe rwaragabanutse cyane ugereranyije n’igihe mbere y’uko intambara itangira.
Iyi ntambara yatumye ibiciro bya peteroli ku isi bizamuka cyane, aho igiciro cya peteroli yo ku rwego mpuzamahanga (Brent) cyageze ku madolari 109 kuri buri kagunguru ku wa Mbere w’ejo hashize.

Ifoto y’ubwato bw’Uburusiya bwaciye mu muhora wa Hormuz (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *