AmakuruPolitiki

RDC: Umudepite yasabye ko abarimo Etienne Tshisekedi bagirwa intwari z’igihugu

Umudepite wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko igitekerezo cyo gushyira abantu batatu b’ibyamamare mu mateka y’iki gihugu mu rwego rw’Intwari z’Igihugu, asaba ko iki gikorwa cyakwihutishwa mbere y’uko umunsi mukuru w’Ubwigenge urangira.

André Mbata, uri mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko iki gitekerezo gikwiye gusuzumwa vuba kugira ngo cyemezwe mbere ya tariki ya 30 Kamena 2026, umunsi uzaba hizihizwa imyaka 66 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Iki gitekerezo gishingiye ku itegeko ryo mu 2025 rigena uburyo intwari z’igihugu zitoranywa, kikavuga ko Étienne Tshisekedi, Kimpa Vita ndetse na Simon Kimbangu bagomba gushyirwa mu rwego rw’Intwari z’Igihugu.

Mbata yasobanuye ko Kimpa Vita ari ikimenyetso gikomeye cyarwanyije ubukoloni bw’Abaportigale mu kinyejana cya 18, mu gihe Simon Kimbangu yashimiwe uruhare yagize mu gukangurira Abanyafurika kurwanya ubukoloni no gushinga itorero rikomeye rifite abayoboke babarirwa muri za miliyoni muri iki gihe.

Ku rundi ruhande, Étienne Tshisekedi, witabye Imana mu 2017, azwi nk’umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihe byashize, yashimiwe urugamba rurerure yamazemo imyaka myinshi arwanira demokarasi.

Abashyigikiye Depite Mbata bavuga ko iki gitekerezo ari intambwe yo gukomeza ubumwe n’umuco w’igihugu. Na we ubwe yagaragaje icyizere ko kizashyigikirwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu, Inteko Ishinga Amategeko ntiragira icyo itangaza kuri iki gitekerezo.

Étienne Tshisekedi (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *