Umugabo akurikiranyweho ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku mwana w’imyaka 5
Umugabo witwa Jefferson Lewis w’imyaka 47 yashinjwe ubwicanyi n’ibyaha bibiri byo gusambanya ku gahato, nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu wabereye muri Australia.
Umurambo w’uwo mwana, witwaga Kumanjayi Little Baby (izina ry’ikirango yahawe n’umuryango we kubera umuco), wabonetse ku wa Kane w’iki cyumweru turi gusoza nyuma y’iminsi ushakishwa. Biteganyijwe ko Lewis azitaba urukiko rwo mu Mujyi wa Darwin ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026.
Urupfu rw’uwo mwana rwateje imyigaragambyo irimo urugomo mu Mujyi wa Alice Springs, abantu batanu batawa muri yombi. Abigaragambyaga bateraga amabuye, batwika imodoka ya polisi, banasahura sitasiyo ya lisansi na supermarket, bituma habaho igihombo kirenga amadolari ya Australia 180,000. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya, inamwimurira Darwin kubera umutekano muke.
Komiseri wa Polisi Martin Dole yavuze ko iki kibazo kibabaje cyane, asaba abaturage kubahiriza ubutabera. Sekuru w’umwana na we yasabye ituze, avuga ko nubwo bababaye bagomba kureka amategeko agakora akazi kayo.
Uyu mwana yari yaraburiwe irengero nyuma yo gushyirwa kuryama ku wa Gatandatu ushize. Mu muco w’Abasangwabutaka b’aba Warlpiri, umuryango wamuhaye izina rindi mu gihe cy’icyunamo kuko kwizera kwabo kuvuga izina ry’uwapfuye bishobora guhungabanya roho ye.

