AmakuruPolitiki

Uko Ukraine ishaka kubyaza umusaruro mu buryo butangaje intambara yo muri Irani

Igihe Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagiriraga uruzinduko muri Arabia Sawudite, byabaye mu gihe kidasanzwe cy’intambara Amerika na Isirayeli barwanamo na Irani. Yavuze ko urugendo rwe rugamije gushimangira ubufatanye mu kurengera ubuzima, ariko nanone ari amahirwe yo kugaragaza ubuhanga bwa Ukraine mu gukoresha amadrone.

Ukraine yatangaje ko ifitanye amasezerano n’ibihugu byo mu karere ka Golf birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar, agamije gusangira ubumenyi ku by’amadrone no guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare. Ibi bije mu gihe ibyo bihugu na byo byibasiwe n’ibitero bya Irani, nk’uko Uburusiya bukoresha amadrone kuri Ukraine.

Nubwo intambara ya Irani yabanje gutera impungenge ko ishobora kongerera Uburusiya imbaraga binyuze mu kwinjiza amafaranga ava kuri peteroli, Kyiv iri kugerageza kuyihinduramo inyungu mu rwego rwa dipolomasi n’ubucuruzi bw’ibijyanye n’umutekano nk’uko BBC ibitangaza.

Ku ruhande rw’u Burayi, Ukraine yasinyanye amasezerano akomeye n’ibihugu birimo Norvège n’Ubudage, ndetse inemererwa inguzanyo ya miliyari 90 z’ama-euro n’Ubumwe bw’u Burayi, izifasha kongera ubushobozi bwa gisirikare.

Ukraine kandi iri kwibasira ibikorwa by’ingufu by’Uburusiya ikoresheje amadrone, bigamije kugabanya ubushobozi bwa bwo mu ntambara. Nubwo ibiciro bya peteroli byazamutse, ibi bitero byagabanyije inyungu z’Uburusiya.

Ku bijyanye n’amahoro, Donald Trump yavuze ko ashobora kubona igisubizo vuba nyuma yo kuganira na Vladimir Putin, ariko nta cyizere kiraboneka. Ukraine n’u Burayi bakomeje gushidikanya ku ruhare rw’Amerika mu gushaka umuti urambye.

Muri rusange, nubwo intambara igikomeje, Zelensky arimo kugerageza gukoresha amahirwe ava ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo akomeze gushyira Ukraine ku ruhando mpuzamahanga no kongera imbaraga mu biganiro by’amahoro.

Zelensky afitanye umubano n’ibihugu byo mu Kigobe (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *