AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

U Rwanda rugiye gushimira abanya-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banya-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Dar es Salaam muri Tanzania, kuri iki Cyumweru, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu Banya-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe”

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri iki Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026.Umukuru w’Igihugu ari i Dar es Salaam aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwakomeje kwaguka buri mwaka kuko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’ishoramari 42 byo mu Rwanda, byanditswe muri Tanzania, aho ari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni $325,5.

Ni ibigo byahaye akazi abarenga 2,225 mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, urwego rw’imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.

Abashoramari bo muri Tanzania bashoye mu Rwanda barimo abafite ibigo bya Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Travelling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company, na Metrex Integrated Consultancy.

Perezida Kagame yageze mur Tanzania kuri iki cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *