Cristiano ashobora kuzakina igikombe cy’Isi cya 2030
Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo gihe azaba afite imyaka 45.
Ronaldo aherutse gufasha Al Nassr kwegukana igikombe cya Saudi Pro League yo muri Arabia Saudite .
Kuri ubu ageze kure imyitegura yo gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatandatu, ibintu byamaze kumugira umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri ruhago.
Martinez utoza Ikipe y’Igihugu ya Portugal yavuze ko Ronaldo ari urugero rwiza ku bakinnyi bato kubera uburyo ahora ashaka gutera imbere no gukomeza gukora cyane.
Yagize ati: “Cristiano ntabwo akinira gusa gutwara ibikombe, ahubwo ahora afite inyota yo gukomeza gutsinda no kwiyubaka.”
Ku bijyanye n’Igikombe cy’Isi cya 2030 kizabera muri Portugal, Espagne na Maroc, Martinez yagize ati “Nta muntu ukwiye gushidikanya kuri Cristiano Ronaldo. Yabiharaniye kandi aracyafite ubushake bwo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.”
Yakomeje avuga ko imitekerereze ya Ronaldo, imyitozo ikomeye ndetse no kwita ku mubiri we ari byo bituma akomeza kuguma ku rwego rwo hejuru nubwo yaba afite imyaka myinshi.

