Ni iki cyatumye umunyamakuru Valens Papy asabirwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu irenga miliyoni?

Kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya icyaha umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, rumusabira igifungo cy’imyaka itanu ndetse no gutanga ihazabu ingana na 1.200.000 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamakuru Ndahiro Valens Papy warezwe n’umushoramari Ndayisenga Materne, umushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.

Ikibazo cyaturutse ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024 kuri BTN TV ivuga ku kibanza cyo mu Kagari ka Tetero, aho abaturage bashinjaga Ndayisenga kubafungira inzira no gushyira inzu za bo mu kaga mu gihe yasizaga ikibanza akoresheje imashini ya caterpillar.

Nyuma y’iyo nkuru, Ndahiro yanitabiriye ibiganiro kuri televiziyo ebyiri byasesenguraga icyo kibazo, ari na byo ubushinjacyaha bushingiraho bumushinja gutuka uwo mushoramari no gutangaza ibitari ukuri, harimo amagambo yamugereranyaga n’ifuku n’inkirabuheri.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw.

Ndahiro we yahakanye ibyaha byose, avuga ko yakoze inkuru mu buryo bwa kinyamwuga ashingiye ku buhamya bw’abaturage, ubuyobozi na Ndayisenga ubwe. Yavuze kandi ko niba hari amakosa y’umwuga yabayeho, ikibazo cyagombaga kujyanwa muri RMC aho kujyanwa mu nkiko.

Abamwunganira bavuga ko ibyo aregwa ari uburyo bwo gutera ubwoba abanyamakuru no kubacecekesha, mu gihe uruhande rwa Ndayisenga rwo ruvuga ko ibyatangajwe byamwangirije izina kandi ko bidakwiye gufatwa nk’amakosa y’umwuga gusa.

Urukiko rwavuze ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki ya 12 Kamena 2026.

Ndahiro Valens Papy (ifoto yakuwe kuri Facebook ya Ndahiro)

Ibitekerezo