King James akoze amateka yihariye wenyine ku Isi
Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James muri muzika nyarwanda yemeje igitaramo cya kabiri agiye gukorera muri BK Arena nyuma y’uko ay’igitaramo cya mbere ashize ku isoko mu minsi itatu gusa.
Mu mateka ya BK Arena kuva ya kubakwa ni ubwa mbere umuhanzi umwe gusa agiye gukora ibitaramo bibiri bikurikiranye muri iyi nyubako yakira abantu bagera ku ibihumbi 10.
Iyi nyubako yakiriye abahanzi benshi batandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse no hanze yorwo nta muhanzi urakora nk’ibyo King James akoze.
Kuva kuri Kendrick Lamar , Johny Legend , Doja Cat, Tayc, Israel Mbonyi, Bruce Melodie, The Ben, Masamba Intore, n’abandi ntawe urakora ibitaramo bibiri bikurikiranye muri BK Arena.
Akandi gahigo King James yisangije ni uko ariwe muhanzi uteguje igitaramo cye amatike agashira mu minsi itatu gusa agiye hanze.
Kuri ubu uyu muhanzi n’abari kumufasha gutegura iki gitaramo Intore Entertainment bemeje ko azakora igitaramo cya kabiri muri BK Arena.
Bruce Intore uyobora Intore Entertainment yagize ati “Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere twayashyize hanze aragurwa arashira, nyuma y’uko ashize twabonye abafana benshi bifuzaga kwitabira ariko bayabuze, bamwe bifuzaga ko twanacyimurira muri Stade Amahoro ariko turebye dusanga dufite igihe gito cyo kubitegura. Byatumye dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri kandi wemejwe, amatike azasohoka tariki 1 Kamena 2026.”
King James we yagize ati “Umunsi wa kabiri muri rusange ntabwo bimenyerewe mu Rwanda twari tuzi ko duteguye igitaramo kimwe bikarangira […] ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi dusabwa kumva ibitekerezo by’abafana cyane ko ari bo dukorera, benshi bifuzaga Stade Amahoro gusa mu byumweru bitatu byari bigoye kubikora dusanga umwanzuro ari ugukora umunsi wa kabiri kugira ngo abatarabonye amatike bayabonye.”
Iki gitaramo kizaba ku wa 2 Kanama 2026 nyuma y’icya mbere cyo ku wa 1 Kanama 2026.
Amatike y’igitaramo cy’umunsi wa kabiri azasohoka ku wa 1 Kamena 2026.
King James abajijwe niba n’amatike ashize yategura igitaramo cy’umunsi wa gatatu, yavuze ko kugeza ubu nta gahunda afite bigenze bityo byasaba ko yazaba agikora nyuma


