M23 mu ngamba nshya niyongera kugabwaho ibitero
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko uzafata ingamba zikomeye ku gitero icyo ari cyo cyose gishya cyagabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ku duce ugenzura, uvuga ko uzasubiza inyuma izo ngabo ukarenga n’aho zizaba zaturutse.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, uyu mutwe wavuze ko ukwezi kwa Gicurasi kwaranzwe n’ibitero byinshi byagabwe n’ingabo za Kinshasa, haba ku butaka no mu kirere, ku bice ugenzura mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Kanyuka yavuze ko bafite impungenge zishingiye ku makuru avuga ko leta ya DR Congo ikomeje kohereza abasirikare benshi, intwaro ziremereye n’ibindi bikoresho bya gisirikare ku mirongo y’urugamba, ibintu bavuga ko bigaragaza imyiteguro y’ibindi bitero bishya ku duce dutuwe n’abaturage ndetse n’ibirindiro bya bo.
Yashimangiye ko nibaramuka bagabweho ibitero bishya, igisubizo kitazagarukira gusa ku kurinda ibice bagenzura, ahubwo ko bazakurikira izo ngabo kugeza inyuma y’aho zizaba zaturutse.
Ku ruhande rw’ingabo za DR Congo, nta tangazo riratangazwa risubiza ibyo birego bya M23.
Nubwo kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize M23 itigeze yongera kwagura ibice igenzura, yarekuye ahantu hatandukanye muri Kivu y’Epfo nyuma y’ubusabe bw’abahuza. Muri ibyo bice harimo Umujyi wa Uvira n’uduce two muri Teritwari ya Uvira kugera i Kamanyola muri Walungu.
Hagati aho, umutwe wa Twirwaneho ukorana na M23 ugikomeje kugenzura centre ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi. Aka gace kamaze igihe kibasirwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta.
Nubwo impande zihanganye zimaze igihe zumvikana ku ngingo zitandukanye zigamije kubungabunga agahenge no guhagarika imirwano, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’uru rugamba rumaze imyaka ruyogoza uburasirazuba bwa DR Congo.

