AmakuruUbuzima

Yapfiriye mu gikorwa cyo gutera akabariro n’umugore mu gihuru

Polisi yo mu Karere ka Luuka muri Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rutunguranye rw’umugabo w’imyaka 50 y’amavuko bivugwa ko yaguye igihumure mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2026, mu gace ka Namulanda Parish, mu Murenge wa Bukooma.

Nyakwigendera yamenyekanye ku izina rya Simon Kalamu, wari utuye mu mudugudu wa Namulanda B mu Karere ka Luuka.

Raporo z’ibanze za Polisi zigaragaza ko ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Kalamu yavugwaga ko yari yagiye mu gihuru kiri hafi y’aho atuye ari kumwe n’umugore w’imyaka 40 wo muri ako gace.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bari muri icyo gihuru, Kalamu aza guhita agwa igihumure nyuma y’igihe gito. Uwo mugore yahise atabaza, abaturage bari hafi y’aho baza gutabara mbere yo kumenyesha abayobozi n’inzego z’umutekano.

Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Biteganyijwe ko hazakorwa n’isuzuma ry’umurambo kugira ngo hamenyekane neza icyabaye.

Iyi nkuru yakwirakwiye mu baturage bo muri ako gace, benshi bagaragaza impungenge ndetse banayivugaho cyane mu gihe Polisi ikomeje gufata ubuhamya bw’ababibonye.

Umugabo yapfiriye mu gikorwa cyo gutera akabariro mu gihuru (Ifoto yakuwe kuri howwe.ug)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *