AmakuruPolitiki

Amerika yagabanyije ambasade zitangirwamo visa muri Afurika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteganya kugabanya cyane umubare wa ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira no gutunganya ubusabe bwa visa, mu rwego rw’impinduka nshya mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru, Associated Press (AP), byifashishije amakuru byakuye mu nzego za leta y’Amerika, amabwiriza mashya yamaze kwemezwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio.

Aya mabwiriza ateganya ko ibikorwa byo kwakira, gusuzuma no gutanga visa bizavanwa kuri ambasade zigera kuri 50 ziri muri Afurika, hagasigara 20 gusa zifite ubwo bubasha. Icyakora, igihe aya mavugurura azatangira gushyirwa mu bikorwa ntikiratangazwa ku mugaragaro.

Izi mpinduka zije zikurikira umurongo Perezida Donald Trump amaze igihe ashyira imbere, wo gukaza ingamba zigamije kugenzura abimukira binjira muri Amerika. No muri manda ye ya mbere, Trump yari yaragaragaje kenshi ko ashaka kugabanya umubare w’abimukira baturuka mu bihugu bimwe na bimwe, cyane cyane ibyo muri Afurika na Haiti.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gutuma kubona visa y’Amerika birushaho kugorana ku baturage benshi b’Afurika, kubera ko bazajya basabwa kujya ku ntera ndende bashaka serivisi zitangwa na ambasade nke zasigaye.

Ubutegetsi bwa Trump bumaze igihe buvuga ko bumwe mu bibazo bikomeye ari abantu binjira muri Amerika bafite visa z’igihe gito ariko bakarangiza igihe cyazo bakagumayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko inyandiko AP ivuga ibigaragaza, ambasade z’Amerika zizakomeza gutanga visa muri Afurika ni iziri muri Abidjan (Côte d’Ivoire), Accra (Ghana), Addis Ababa (Ethiopia), Cape Town na Johannesburg (Afurika y’Epfo), Dakar (Senegal), Dar es Salaam (Tanzania), Djibouti, Kampala (Uganda), Kigali (Rwanda), Kinshasa (RD Congo), Lagos (Nigeria), Lomé (Togo), Luanda (Angola), Malabo (Equatorial Guinea), Monrovia (Liberia), Nairobi (Kenya), Port Louis (Mauritius), Praia (Cape Verde) na Yaoundé (Cameroon).

Ifoto ya Visa y’Amerika (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *