Kenya yakuyeho guhana abana bumvikanye gukora imibonano mpuzabitsina
Ku wa Gatatu w’ejo hashize tariki ya 20 Gicurasi 2026, Urukiko rukuru rwa Nairobi muri Kenya rwafashe icyemezo gikomeye ku mategeko ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abana batarageza ku myaka y’ubukure.
Uru rukiko rwemeje ko hari ingingo zimwe z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zitagomba gukurikizwa ku bangavu n’ingimbi bafite imyaka yenda kungana bakoze imibonano babyumvikanye.
Abaharanira uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bavuga ko iki cyemezo gishobora guhindura uburyo Kenya yari isanzwe ifatamo ibibazo birebana n’imibanire y’abato ndetse n’imyitwarire yabo.
Uru rubanza rwakomotse ku kibazo cy’abahungu babiri bashinjwaga gufata ku ngufu umukobwa, bose bakaba bari hagati y’imyaka 17 na 19 y’amavuko.
Abatanze ikirego bavuze ko hari aho amategeko akoreshwa nabi, agahana abana bakoze imibonano babyumvikanye aho kubarinda ihohoterwa cyangwa abakoresha ubusambanyi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko icyo cyemezo kizagabanya umubare w’abana bafungwa cyangwa bagezwa imbere y’inkiko kubera gukora imibonano babyumvikanye. Banemeza ko kizafasha leta gushyiraho gahunda zorohereza urubyiruko kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

