AmakuruPolitiki

Kenya: Ebola yateje imvururu zahitanye babiri

Abantu babiri bishwe barashwe mu Mujyi wa Nanyuki rwagati muri Kenya, mu gihe habaga imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wo gushinga ikigo cyo kwakira no kuvura abarwayi ba Ebola ku kigo cya gisirikare cya Laikipia Airbase giherereye hafi y’uwo mujyi.

Umwe mu bishwe yarasiwe hafi y’aho imyigaragambyo yari iri kubera, maze inshuti ze zimujyana kwa muganga ariko aza gupfa agezeyo.

Undi muntu we yajyanywe mu bitaro n’abasirikare yamaze gupfa.

Impamvu nyakuri n’uburyo abo bantu bishwe ntibiramenyekana neza, kandi ubuyobozi bwa Kenya ntiburagira icyo bubivugaho. Umuvugizi wa Polisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nta makuru yari afite y’ababa bapfiriye muri iyo myigaragambyo.

Ku wa Mbere, amagana y’abaturage bakoze imyigaragambyo mu mihanda ya Nanyuki, bafunga imihanda ndetse banatwika amapine. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo ibatatanye.

Umuyobozi w’abaturage witwa Patrick Wahome yabwiye BBC ko umwe mu bapfuye yarashwe ubwo yari amaze gufunga ibikorwa bye by’ubucuruzi agataha.

BBC ivuga ko itabashije kumenya neza uko undi muntu wa kabiri wapfuye. Imirambo y’abo bombi iri mu buruhukiro bw’ibitaro, kandi igaragaza ibikomere by’amasasu; umwe yarashwe mu gituza undi araswa ku rutugu.

Umugambi w’Amerika wo gushinga ikigo cyo kuvura abarwayi ba Ebola muri Kenya watumye abaturage benshi bagira impungenge ko iyo ndwara ishobora kwinjira mu gihugu ikoresheje urujya n’uruza rw’abarwayi baturuka mu bindi bihugu.

Iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 50, kikazakoramo abaganga b’Abanyamerika. Cyagenewe kuvura abaturage b’Amerika baba banduye Ebola mu cyorezo kiri kwibasiraRepubulika Iharanira Demokarasin ya Congo.

Nubwo Kenya itaragaragaramo umuntu n’umwe wanduye Ebola, abaturage benshi bakomeje kwamagana uwo mushinga.

Ku wa Gatanu ushize, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwategetse ko ibikorwa byo gutangiza icyo kigo bihagarikwa by’agateganyo nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu urega leta uvuga ko icyo kigo gishobora guteza “ingaruka zikomeye kandi zihuse ku buzima rusange.”

Ku nshuro ya mbere avuze kuri iki kibazo ku wa Mbere nimugoroba, Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyigikiye uwo mushinga avuga ko igihugu cyafashe ingamba zose zikenewe zo kurinda abaturage.

Yasobanuye ko Leta y’Amerika yasabye Kenya ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, kandi ko yahise yemera ubwo busabe kuko ari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ruto yagize ati: “Igihe Perezida Donald Trump yasabaga Kenya gutanga ubufasha bwo kwakira iki kigo muri Laikipia Airbase, narabyemeye kuko ari amasezerano hagati y’inshuti zimaze imyaka 30 cyangwa 40 zifatanya na Kenya.”

Yanaburiye abanyapolitiki n’abaturage kutinjiza politiki muri iki kibazo, avuga ko Ebola ari ikibazo gikomeye gisaba ubushishozi aho gukwirakwiza amakuru ashobora guteza ubwoba.

Ku wa Kabiri, Urukiko Rukuru rwongeye kongera igihe cyo guhagarika uwo mushinga, runategeka leta gutangaza amakuru yose ajyanye n’icyo kigo cya Ebola giteganywa.

Nubwo urukiko rwatanze ayo mabwiriza, indege za gisirikare zakomeje kugaragara zinjira zinasohoka ku kigo cya Laikipia Airbase, ibintu impuguke zivuga ko bishobora kuba bigaragaza ko imyiteguro ikomeje.

Ishyirahamwe ry’abaganga muri Kenya hamwe n’inzego zigenzura ibikorwa bya leta na byo byagaragaje ko bitashyigikiye uwo mushinga, bivuga ko ushobora gushyira abaturage mu kaga ko kwandura indwara.

Umugambi wa Amerika wo gushinga ikigo cyo gushyira mu kato abarwayi ba Ebola watumye havuka impungenge muri Kenya. (Ifoto: Anadolu binyuze kuri Getty Images)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *