Abacuruza abantu bahinduye amayeri mu kwambutsa abimukira

Udutsiko tw’abacuruza abantu twambutsa abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko tubavana mu Bufaransa tubajyana mu Bwongereza, twatangiye gukoresha amayeri mashya arimo amato manini cyane, nyuma y’uko ingamba zo gukumira amato mato zitangiye gutanga umusaruro.

Iperereza rya BBC ryakorewe mu majyaruguru y’Ubufaransa ryagaragaje ko abacuruza abantu batakibona amato mato ku bwinshi nk’uko byari bisanzwe. Ibi byatumye amatsinda amwe y’abagizi ba nabi yari asanzwe ahanganye atangira gukorana, agashyira abimukira benshi mu mato make ariko manini cyane.

Kimwe mu bimenyetso by’aya mayeri mashya ni ubwato bwa metero 15 buherutse kwambutsa abantu 230 mu nyanja ya Manche berekeza mu Bwongereza, umubare munini kurusha uwari warigeze kwandikwa mu bwato bumwe bwakoreshejwe muri izi ngendo.

Hari amakuru avuga ko hari ubundi bwato nk’ubu, bwahawe izina rya “mega-dinghies”, burimo gutegurwa. Ibi biteye impungenge inzego z’ubutabazi kubera ko gushyira abantu benshi mu bwato butagenewe gutwara uwo mubare bishobora kongera ibyago byo kurohama cyangwa izindi mpanuka.

Ku wa 4 Kanama, abantu 170 byabaye ngombwa ko batabarwa nyuma y’uko ubwato bari barimo bufashwe n’inkongi y’umuriro hagati mu nyanja.

Polisi yabakomye mu nkokora

Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko ubufatanye n’Ubufaransa bwatumye umubare w’abageze mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu mpeshyi ya 2026 uba muto kurusha iyindi mpeshyi yose kuva mu 2020.

Hagati ya tariki ya 27 Mata n’iya 2 Kanama 2026, inzego z’Ubufaransa zaburijemo ingendo 185 z’amato mato, zikumira abantu bagera ku 4,300 bashakaga kwambuka. Ibi bivuze ko 61% by’ingendo zageragejwe muri icyo gihe zaburijwemo.

Uku gukazwa k’umutekano kwatumye abacuruza abantu bahindura uburyo bakoramo.

BBC yasanze hari amato asigaye atangirira urugendo kure cyane y’ahantu yari asanzwe ahagurukira, rimwe na rimwe akava no mu Bubiligi, akagenda afata amatsinda y’abimukira ategereje ku nkengero zitandukanye z’Ubufaransa.

Mu rugero rumwe BBC yakurikiranye ku mucanga wa Gravelines, ubwato bwagiye bufata abimukira mu matsinda atandukanye inshuro eshanu mu gihe cy’amasaha atatu. Amaherezo butwaye butwaye abantu 82, bose baza kugera mu Bwongereza.

Amatsinda y’abimukira yurira ubwato buto bwa pulasitiki bwuzuzwamo umwuka, ku mucanga wa Gravelines mu majyaruguru y’Ubufaransa. Ifoto: BBC

Igiciro cy’urugendo cyarazamutse

Gukumira amato menshi byatumye amahirwe yo kwambuka agabanuka, ariko binazamura amafaranga abacuruza abantu baka abimukira.

BBC ivuga ko bamwe basigaye bishyuza agera ku mayero 2,000 (hafi miliyoni 3.5 Frw) ku muntu, mu gihe umwaka ushize igiciro cyari hafi amayero 1,300 (miliyoni 2.2 Frw). Hari n’abasigaye basaba ko amafaranga yishyurwa mu ntoki mbere y’urugendo.

Abimukira kandi bashobora kumara ibyumweru cyangwa amezi bategereje amahirwe yo kwambuka, mu gihe mbere bamwe bategerezaga iminsi mike.

Bakeneye no gutegereza igihe ikirere kimeze neza, cyane cyane igihe umuyaga n’imiraba bidakomeye, kuko amato mato bakoresha aba ashobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga.

Bamwe basigaye barara mu mashyamba no mu misenyi yegereye inyanja kugira ngo babe hafi y’aho ubwato bushobora kubafatira. Ibi bituma baba kure y’inkambi nini bashobora kuboneramo amazi, ibiribwa, imiti n’ahantu ho kwisukurira.

Abacuruza abantu barushaho kugira urugomo

Mu nkambi ya Loon-Plage hafi ya Dunkirk, abanyamakuru ba BBC bahuye n’abimukira bamaze amezi bagerageza kwambuka ariko bikanga. Bamwe bavuze ko bamaze kugerageza inshuro nyinshi, polisi ikababuza kugenda cyangwa ikangiza amato bari gukoresha.

Ubwo abanyamakuru ba BBC bafataga amashusho muri ako gace, umwe mu bakekwaho gucuruza abantu yagerageje kubambura kamera, nyuma abatera amabuye. Umwe mu bafataga amashusho akomereka hejuru y’ijisho, aza kudodwa.

Nubwo izi ngamba zigenda zigabanya umubare w’abambuka, ikibazo ntikirarangira. Raporo y’umuyobozi ushinzwe umutekano ku mipaka y’Ubwongereza igaragaza ko amatsinda y’abagizi ba nabi akomeje guhindura inzira n’ibikoresho akoresha uko inzego z’umutekano zongera igitutu.

Ubwongereza n’Ubufaransa byiyemeje kongera abapolisi ku nkengero z’Ubufaransa. Abapolisi 45 b’inyongera bagiye koherezwa mu bice byo mu burengerazuba bw’Ubufaransa, mu gihe umutwe wihariye w’abapolisi 75 watangiye gukorera mu majyaruguru. Bose hamwe, abapolisi b’Ubufaransa bashyizwe muri iki gikorwa bageze hafi ku 1,050.

Iki kibazo kiri no mu by’ingenzi Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Andy Burnham, na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, baganiraho kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, i Downing Street.

Nubwo imibare y’abambuka yagabanutse, abantu ibihumbi baracyagerageza kugera mu Bwongereza bakoresheje amato mato. Ku bacuruza abantu, gukazwa k’umutekano kwabateye igihombo ariko ntikwahagaritse ibikorwa byabo; ahubwo kwabahatiriye gushaka uburyo bushya, burimo gukoresha amato manini atwara abantu benshi icyarimwe.

Abagurisha abantu bahinduye amayeri yo kwambutsa abimukira bajya mu Bwongereza. Ifoto: BBC

Ibitekerezo