Ubwongereza: Dr. Bajinya akurikiranyweho ibyaha bya jenoside

Text size

Ubushinjacyaha bw’Ubwongereza (CPS) bwareze Dr Vincent Brown, wahoze yitwa Dr Vincent Bajinya, ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni ubwa mbere mu Bwongereza umuntu arezwe ibyaha bifitanye isano n’iyo Jenoside.

Brown w’imyaka 65, ukomoka i Kigali ariko ubu akaba atuye i Islington mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’Ubwongereza, Londres, aregwa icyaha kimwe cyo kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na jenoside n’ibyaha bitandatu byo kugira uruhare mu bwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibyo birego birebana n’ibikorwa bivugwa ko byabereye i Kigali muri Mata 1994 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Frank Ferguson, uyobora ishami rya CPS rishinzwe ibyaha byihariye no kurwanya iterabwoba, yavuze ko Brown ashinjwa kuba yarayoboye kandi agashishikariza abandi gukora ibikorwa by’ubwicanyi na jenoside. Yavuze ko icyemezo cyo kumurega cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha busuzumye dosiye y’ibimenyetso bwashyikirijwe n’itsinda rya Polisi ya Londres rikurikirana ibyaha by’intambara, bugasanga ibisabwa n’amategeko kugira ngo hatangwe ibirego byuzuye.

Iperereza ryatangiye muri Nzeri 2019, nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu byabereye mu cyahoze ari Segiteri ya Rugenge, – ubu ni mu kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali – muri Mata 1994. Polisi y’Ubwongereza ivuga ko iryo perereza ryamaze imyaka irindwi, rikaba ryarasabye gukorana n’inzego zo mu bindi bihugu.

Brown yatawe muri yombi anagezwaho ibirego ku wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026. Polisi yavuze ko afunzwe by’agateganyo, akaba ategereje kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Westminster i Londres kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri.

Helen Flanagan, ukuriye ishami rya Polisi ya Londres rishinzwe kurwanya iterabwoba, yavuze ko iki kirego kigaragaza ko Ubwongereza budakwiye kuba aho abakekwaho ibyaha mpuzamahanga bihisha. Yongeyeho ko iperereza ku bandi bantu bari mu Bwongereza bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi rigikomeje.

Iperereza rirakomeje no ku bandi bantu baba mu Bwongereza bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994, igahitana abantu barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Dr. Vincent Bajinya ari mu Banyarwanda batanu baba mu Bwongereza bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku ruhare bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA yabitangarije IGIHE. Abandi bane ni Emmanuel Nteziryayo wahoze ayobora Komini Mudasomwa, Charles Munyaneza wayoboraga Komini Kinyamakara, Célestin Ugirashebuja wayoboraga Komini Kigoma, na Célestin Mutabaruka wari umuyobozi wa Projet Crête Zaïre-Nil ku Gikongoro.

Dr Bajinya yavutse ku wa 28 Gashyantare 1961 mu Kagari ka Kigombe, Komini Karago, muri Perefegitura ya Gisenyi. Ako gace ubu kabarizwa mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu.

Yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (Université Nationale du Rwanda-UNR). Inkuru ivuga ko inkomoko ye n’icyiciro yashyirwagamo hashingiwe ku bwoko byamufashije kubona amahirwe yo kwiga. Muri Nzeri 1984, yatoranyijwe kujya kwimenyereza umwuga mu bijyanye no kuboneza urubyaro muri Kaminuza Yigenga ya Buruseli (Université Libre de Bruxelles) mu Bubiligi. Yanabonye buruse yo kwiga muri Canada.

Dr Gakwenzire yavuze ko Bajinya yabaga hafi y’abantu barangwaga n’imitekerereze y’irondabwoko n’irondakarere, harimo no kwibasira Abatutsi, mu rwego rwa politiki yo kugundira ubutegetsi.

Amaze kubona impamyabumenyi mu buvuzi, Dr Bajinya yakoze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali no mu Kigo cyari gishinzwe Abaturage no Kuringaniza Imbyaro, ONAPO.

Dr. Vincent Bajinya usigaye yitwa Dr. Vincent Brown. Ifoto: The Nilepost

Ibitekerezo