Vestine & Dorcas batandukanye na M.Irene

Itsinda ry’abahanzi b’abavandimwe bakora imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine & Dorcas ryatangaje ko batandukanye na MIE Music yashinzwe n’umunyamakuru Murindahabi Irene warebereraga inyungu zabo mu bijyanye na muzika (Management).

Iki cyemezo bavuga ko cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini no kuganira ku hazaza h’urugendo rwabo rwa muzika.

Mu itangazo bashyize hanze, aba bahanzi bagaragaje ko MIE yababereye umugisha kuva batangira urugendo rwabo rwa muzika, ibafasha kugera ku rwego bariho uyu munsi.

Banditse bagira bati: “Iki cyemezo nticyafashwe mu buryo bworoshye. Twishimira ibyo twagezeho twese hamwe ndetse n’ibihe byiza twagiranye.”“Ariko muri iki gihe twumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga.”

Vestine na Dorcas bashimangiye ko nta kibazo cyangwa amakimbirane bafitanye na MIE, ahubwo ko bakomeje kuyubaha no kuyishimira uruhare yagize mu iterambere ryabo.

Basoje ubutumwa bwabo bashimira abafana babo bakomeje kubaba hafi, bavuga ko gutandukana na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo ahubwo ari intangiriro y’indi paji nshya.

Si ubwa mbere havuzwe itandukana hagati ya MIE Music n’iri tsinda dore ko hagiye havugwa amakimbirane inshuro zinyuranye, urugero nko mu mwaka wa 2021 aho byasaga n’aho batandukanye bikagera n’aho RIB yabyinjiramo, impande zombi zaje kwicara zikemura ibibazo ndetse basinya amasezerano mashya yo gukomeza gukorana muri MIE Empire.

Ku babyibuka neza baribuka Indura zatejwe na shene ya YouTube yatumye umubyeyi w’abana bana aza mu itangazamakuru avuga ko ashaka camo y’abana.

Gusa nyuma yaho baje kwiyunga bakomeza gukora umuziki baraguka bikomeye kuva mu Rwanda kugera hanze yarwo.

Nubwo bakomeje gukora imikorere yabo yajemo agatotsi nyuma y’ubukwe bwa Vestine dore ko umuziki wabo watangiye kwibazwaho byinshi cyane cyane kuhazaza hawo.

Byahumiye ku mirari ubwo Vestine yasigaraga muri Canada ntatahane na mugenzi we Dorcas ndetse na Irene Murindahabi.

Amakuru ahari avuga ko uyu Vestine yasigaye muri Canada mu rwego kuhabyarira ndetse akaba yanashaka ibyangombwa byo kuhaba.

Nyuma yaje kwibaruka umwana w’umukobwa ndetse kugeza n’ubu bivugwa ko ataragaruka mu Rwanda mu gihe mugenzi we Dorcas ahamaze Igihe.

Mu 2021 iri tsinda ryigeze gutandukana na Irene ariko nyuma baza kwiyunga (photo:Internet)

Ibitekerezo