AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ amaze ukwezi abyariye muri Canada

 Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ yibarutse imfura ye y’umukobwa mu Mujyi wa Vancouver, muri Canada.

Uyu mugore yabyaye umwana w’umukobwa wavukiye mu Mujyi wa Vancouver aho amaze igihe atuye kuva yasigara muri Canada mu mpera za 2025 nyuma y’ibitaramo we mugenzi we Dorcas bahakoreye.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 nibwo aba bahanzi bataramiye i Vancouver, ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 bataramira Regina, Saskatchewan, ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, bataramira Winnipeg muri Manitoba, ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 bataramira Edmonton muri Alberta, basoreza muri Calgary.

Icyo gihe ibitaramo birangiye nibwo Kamikazi Dorcas yatashye ataha ari kumwe n’umujyanama wabo Murindahabi Irene gusa baje batari kumwe na  Ishimwe Vestine.

Icyo gihe havuzwe byinshi birimo ko uyu muhanzikazi yasigaye kubera kwanga kugaruka mu Rwanda bitewe n’ibyo yari amaze iminsi anyujuje kuri instagram agaragaza ko atishimiye ubuzima bw’urushako.

Ishimwe Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ibaruwa ndende agaragaza ko yicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

Mu butumwa burebure yanditse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu Cyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse ko ku bwe asanga yaragize amahitamo mabi cyane.

Ibyo byafashwe nko kuba uyu mugore yari yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we bari barakoze ubukwe muri Nyakanga 2025.

Uretse ibyo gutandukana n’umugabo we, kuva mu Ugushyingo 2025 ubwo yafataga icyemezo cyo gusigara muri Canada, ibi byakurikiwe n’inkuru nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibikorwa bya muzika by’itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ bisa n’aho byatangiye kugenda biguruntege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *