Abakinnyi ba APR FC babajwe bikomeye no kubona Al Hilal y’Abanyamahanga ihabwa igikombe imbere yabo
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko atishimiye ibyo Rwanda Premier League na FERWAFA bakoze baha igikombe Al Hilal SC ndetse agaragaza ko bitari bikwiye kuko ikipe itari iy’u Rwanda abona itagombaga guhabwa igikombe, ndetse ko ibi byababaje abakinnyi ba APR FC bari bafite umukino muri Pele Stadium yabereyemo ibi birori.
Uyu mutoza Taleb yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3:1 ukaba uwo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro.
Abderrahim Taleb yatangaje ko yatunguwe cyane no kugera muri Sitade agasanga ikipe ya Al Hilal SC irimo guhabwa igikombe cya Shampiyona kandi bizwi ko APR FC ari yo yari buhabwe igikombe cya Shampiyona.
Yagize ati “ Ku Cyumweru dufite umukino wa shampiyona. Nituwutsinda cyangwa tukanganya tuzaba dutwaye Shampiyona. Ariko icyantunguye uyu munsi ni uko twese twatunguwe n’ibyabaye, njye ubwanjye, staff ndetse n’abayobozi bacu. Ntibyumvikana ukuntu bahuza umukino w’Igikombe n’umukino wa shampiyona kugira ngo bahereze igikombe ikipe y’abanyamahanga. Ibyo rwose ntabwo byumvikana.”
Abderrahim Taleb yatangaje ko iyo bashaka gutanga igikombe cya Shampiyona bagombaga kubikora mu bundi buryo kuko agaragaza ko byababaje cyane abakinnyi ba APR FC.
Yagize ati “ Iyo bashakaga gutanga igikombe, byari kuba byiza kubikora ukundi. Byadukoze ku mutima ndetse binagira ingaruka ku bakinnyi banjye. Ku bw’amahirwe twabanje kuganira no kubatera imbaraga.”
Uyu mutoza yagaragaje akababaro gakomeye ndetse yibaza impamvu bahaye igikombe abanyamahanga.
Yagize ati “ Kuki baha igikombe ikipe y’abanyamahanga kandi nta wabibasabye, kandi imbere hari umukino w’igikombe? Iyo mikino yombi yagombaga gukinwa ejo cyangwa nyuma yayo bagakora ibirori bashaka. Twe tuzi neza ko ari twe twatwaye Shampiyona kandi ari twe dukwiye icyubahiro cyo kuba aba mbere.”
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona. Iyi kipe yegukanye igikombe habura imikino ibiri ndetse ikaba irusha APR FC amanota 14 yose.

