Derby ya Rayon Sports na APR FC Yabanjirijwe n’Igisope Gishyushye muri Sitade Amahoro (Amafoto)
Derby ihuza Rayon Sports na APR FC yongeye gutuma imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda yongera gushyuha, gusa kuri iyi nshuro si mu kibuga gusa ahubwo no hanze yacyo byari byamaze gufata indi ntera.
Mbere y’uko ifirimbi ya mbere ivuga, Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026 yari yamaze guhinduka nk’ikibuga cy’amarangamutima, aho abafana ba Rayon Sports na APR FC babanje kwishyusya binyuze mu gisope cyabaye mu masaha ya mbere yabanjirije umukino.
Indirimbo, imbyino n’amagambo y’ishyaka byumvikanaga impande zose, bigaragaza ko derby itari igiye kuba umukino usanzwe, ahubwo ari ihangana ry’amateka.
Muri rusange iki gisope cyafashije cyane mu gushyushya abafana mbere y’uko umukino utangira, ari nako abandi bakomezaga kwinjira muri sitade basanga bagenzi babo bamaze kuhagera.
Gusa guhangana hagati ya APR FC na Rayon Sports byatangiriye hanze y’ikibuga by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mafoto atandukanye yagiye ashyirwa ku mbuga z’amakipe yombi, Rayon Sports yagaragazaga ko ari ikipe yivuguruye ndetse burya atari buno, dore ko inshuro nyinshi yakunze gutsindwa na APR FC.
Ni mu gihe APR FC yo yerekanaga ko kuba yaratsinze mbere yakongera ikabisubiramo, yifashishije imbunda kuko ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Abakinnyi ku mpande zombi na bo bagaragaje ko uyu mukino ari uwo gutsinda byanze bikunze, bashingiye ku cyizere bafite.
Muri rusange, derby ya Rayon Sports na APR FC yongeye kwerekana ko ari imwe mu mikino ikurura imbaga kurusha indi mu Rwanda, aho usanga atari umukino w’iminota 90 gusa, ahubwo ari igikorwa kirangwa n’ishyaka, amarangamutima n’ihangana rikomeye haba ku bakinnyi no ku bafana.






Amafoto:Igihe
