AmakuruImikino

Ubuhanuzi bwa Nyaxo bwatunguye abafana ba Rayon Sports!

Umunyarwenya w’Umunyarwanda Kanyabugande Olivier uzwi cyane nka Nyaxo, yatunguye benshi nyuma yo guhanura neza uko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wa 2026 wahuje Rayon Sports na APR FC wari kurangira.

Mbere y’uko uwo mukino ukinwa, Nyaxo yabajijwe n’umufana wa Rayon Sports uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Kembo, amusaba kuvuga uko abona uwo mukino uri bugende ndetse n’ikipe ashobora guha amahirwe yo kwegukana igikombe.

Mu gusubiza, Nyaxo yavuze ko nubwo adakunda gukurikira umupira cyane, yabonaga amakipe yombi ashobora kunganya ubundi hakiyambazwa penaliti. Yagize ati: “Sinkunda gukurikira iby’umupira cyane, ariko uko mbibona ni uko bari bugwe miswi ubundi bagakizwa na penaliti kandi APR FC birarangira itsinze kuri penaliti”.

Aya magambo ye benshi bayafashe nk’urwenya cyangwa gukekeranya gusa, ariko ibyabaye mu kibuga byatangaje abantu benshi kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mbere y’uko hitabazwa penaliti.

Mu gutera penaliti, APR FC yaje gutsinda Rayon Sports penaliti 4-2, ihita yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2026, ibintu byatumye benshi bongera kuvuga ku buhanuzi bwa Nyaxo bavuga ko “yavuze ibibera ku kibuga mbere y’abandi bose”.

Umunyarwenya Nyaxo (Ifoto yakuwe kuri Facebook y’umunsi.com)
APR FC ni yo yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2026 (Ifoto yakuwe ku rubuga X rwa APR FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *