Ubushakashatsi bwakozwe na Reuters ku bufatanye na Ipsos bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’Abakirisitu b’Abavanjelika, bagize igice kinini cy’abashyigikiye Perezida Donald Trump, batishimira uburyo ubutegetsi bwe buri kwitwara ku ntambara ya Iran ndetse n’ikibazo cy’abimukira. Benshi muri bo bavuga ko izi politiki zidahuye n’indangagaciro n’inyigisho z’Ubukirisitu basanzwe bemera.
Abavanjelika bagize uruhare rukomeye mu ntsinzi y’ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora ya 2024, kandi Trump n’abayobozi bakuru b’ubutegetsi bwe bakunze kwifashisha amagambo ashingiye ku myemerere ya gikirisitu mu gusobanura ibyemezo bya politiki. Gusa, ubushakashatsi bwakozwe hagati ya tariki ya 3 n’iya 8 Kamena bwerekanye ko 54% by’Abavanjelika babona ko gukoresha ingabo z’Amerika muri Iran bidahuye n’inyigisho za gikirisitu, mu gihe 41% bavuga ko bihuye na zo.
Ku kibazo cy’abimukira, 51% by’Abavanjelika bavuga ko uburyo ubutegetsi bwa Trump bukemura iki kibazo bunyuranyije n’agaciro k’Ubukirisitu, naho 44% bakavuga ko bubwubahiriza. Na none kandi, igipimo cy’Abavanjelika bemera imikorere ya Trump cyamanutse kigera kuri 52%, kivuye kuri 61% cyariho muri Kanama umwaka ushize.
Nubwo iki gipimo cyagabanutse, kiracyari hejuru cyane y’icy’Abanyamerika bakuru muri rusange bemera imikorere ya Trump, kuko bo bari kuri 35%. Abasesenguzi bavuga ko kugabanuka kw’inkunga ahabwa n’abamushyigikiye kwatewe ahanini n’intambara ya Iran itavugwaho rumwe muri Amerika ndetse n’izamuka rikomeye ry’ibiciro bya peteroli ryayikurikiye.

Ibitekerezo