Amerika na Iran mu biganiro bishya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere hateganyijwe gutangira ibiganiro bishya hagati y’Amerika na Irani, nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika igitero gikomeye cya gisirikare yari yavuze ko cyari cyamaze gutegurwa ngo kigabwe kuri icyo gihugu.

Trump yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro no kwirinda ko Uburasirazuba bwo Hagati bwakongera kwisanga mu ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano mpuzamahanga no ku bukungu bw’isi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwinjira mu ndege ya Air Force One ku Cyumweru, Trump yavuze ko impande zombi zisanzwe ziri kuganira binyuze mu bahuza, kandi ko ibiganiro byimbitse byari biteganyijwe gutangira ku mugaragaro nyuma yaho.

Yagize ati: “Bari bamaze kubona uburemere bw’igikorwa twari twateguye. Ubu turi kuvugana kandi ibiganiro biratangira. Twizeye ko bishobora kugera ku musaruro mwiza.”

Trump yavuze ko igitero cyari kuba amateka

Perezida Trump yavuze ko igitero cyari cyateguwe cyari kuba kimwe mu bitero bya gisirikare bikomeye Amerika yari kugaba mu mateka ya yo ya vuba.

Yasobanuye ko ubushobozi bwa gisirikare bwari bwamaze gushyirwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo icyo gitero cyari kuba kirenze ibindi byinshi byabaye kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye.

Nubwo yavuze ko Amerika yari yiteguye kugaba icyo gitero igihe icyo ari cyo cyose, yavuze ko yahisemo kukihagarika nyuma yo kubona ko hari amahirwe yo kugera ku masezerano binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko Amerika yari yiteguye gukoresha imbaraga za gisirikare ku rugero rutigeze rubaho mu myaka myinshi ishize, ariko ko yahisemo gushyira imbere amahoro aho gukoresha intwaro.

Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera amahoro y’isi no guha Irani amahirwe yo gukomeza kubaho no gutera imbere aho kwinjira mu ntambara.

Trump yavuze ko bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye byo mu Burasirazuba bwo Hagati bamusabye kutagaba icyo gitero kuko babonaga ibiganiro biri hafi gutanga umusaruro.

Mu bo yavuze harimo Igikomangoma Mohammed bin Salman w’Arabiya Sawudite, ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ndetse na Qatar.

Yavuze ko abo bayobozi bamugaragarije ko hari intambwe ikomeye yari imaze guterwa mu biganiro birebana n’umutekano wo mu karere, cyane cyane ku bijyanye n’Umuhora wa Hormuz n’ikibazo cya gahunda ya nikleyeri ya Irani.

Trump yagize ati: “Bambwiye ko hari amahirwe nyayo yo kugera ku masezerano, bityo gushoza igitero byari gusenya ibyo byari bimaze kugerwaho.”

Umuhora wa Hormuz ni wo ukomeje kuba ishingiro ry’ibiganiro

Kimwe mu bibazo bikomeye biri ku meza y’ibiganiro ni Umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cya peteroli n’ibikomoka kuri yo byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Uyu muhora uhuza Ikigobe cy’Abaperse n’Inyanja ya Oman, kandi ufatwa nk’umuyoboro w’ingenzi ku bucuruzi bw’ingufu ku isi.

Mu bihe byashize, Irani yakunze kuburira ko ishobora gufunga uwo muhora igihe yaba itewe cyangwa igafatirwa ibihano bikomeye, ibintu bishobora guteza izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli no guhungabanya ubukungu bw’ibihugu byinshi.

Abasesenguzi bavuga ko kuba impande zombi ziri kuganira kuri iki kibazo ari intambwe ishobora kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati ya Tehran na Washington.

Usibye ikibazo cya Hormuz, ibiganiro biribanda no kuri gahunda ya nikleyeri ya Irani.

Amerika n’ibihugu by’Uburayi bimaze igihe bishinja Irani gukoresha gahunda yayo ya nikleyeri mu buryo bushobora kuyifasha gukora intwaro za kirimbuzi, mu gihe Tehran yo ihamya ko ibikorwa byayo bigamije gusa kubyaza ingufu amashanyarazi no gukora ubushakashatsi mu rwego rw’ubumenyi.

Iki kibazo cyatumye hafatwa ibihano byinshi by’ubukungu kuri Irani ndetse kikaba ari kimwe mu byatumye umwuka mubi hagati y’impande zombi urushaho gukomera.

Irani yahakanye ibyo Trump yavuze

Nubwo Trump yavuze ko Irani yasabye ko igitero gihagarikwa kugira ngo ibiganiro bikomeze, ubuyobozi bwa Tehran bwahise bubihakana.

Ikigo cy’itangazamakuru Mehr cyo muri Irani cyatangaje ko ubutegetsi bw’icyo gihugu butigeze busaba Amerika guhagarika igitero icyo ari cyo cyose, buvuga ko amagambo ya Trump ari “ibinyoma bishya.”

Abayobozi ba Irani bashimangiye ko igihugu cyabo kitajya gikoresha iterabwoba cyangwa igitutu nk’inzira yo gushaka ibiganiro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byo kwihorera ku banzi muri Irani, Majid Ibn al-Reza, yavuze ko igihugu cye gifata buri jambo ry’iterabwoba rivugwa n’abanzi baryo nk’ikintu gikomeye.

Yagize ati: “Ntidushobora gutungurwa n’igitero icyo ari cyo cyose. Twiteguye kwirwanaho kandi ntituzigera dushyira intwaro hasi kubera igitutu.”

Aya magambo agaragaza ko nubwo hari ibiganiro biri kuba, Irani igikomeje gushimangira ubushobozi bwayo bwa gisirikare no kwitegura guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose.

Oman ikomeje kuba umuhuza

Mu minsi yashize, Oman yongeye kugaragara nk’igihugu kiri guhuza Amerika na Irani.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yavuze ko ibiganiro biri kubera muri Oman bikomeje gutanga icyizere, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’Umuhora wa Hormuz.

Yavuze ko impande zombi zimaze kugera ku bwumvikane ku ngingo zimwe na zimwe kandi ko ibiganiro biri hafi kurangira neza.

Oman imaze imyaka myinshi ifasha mu guhuza impande zifitanye amakimbirane mu karere, cyane cyane hagati ya Amerika na Irani, kubera umubano mwiza ifitanye n’impande zombi.

Nubwo Trump agaragaza icyizere ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro, amateka agaragaza ko umubano hagati y’Amerika na Irani wakunze kuzamo ihindagurika.

Mu bihe bitandukanye, impande zombi zagiye zitangaza ko zigiye kugirana ibiganiro, ariko nyuma hakongera kubaho ibitero, ibihano cyangwa amagambo akakaye byatumye ayo masezerano adashyirwa mu bikorwa.

Ni yo mpamvu abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko hakiri kare kwemeza ko ibi biganiro bizatanga amahoro arambye, nubwo kuba impande zombi zongeye kwemera kuganira bifatwa nk’intambwe nziza ishobora kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati yazo.

Kugeza ubu, Perezida Trump ntiyigeze atangaza aho ibyo biganiro bizabera, abazabyitabira cyangwa igihe nyacyo bizamara. Gusa, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko bizagenda, kuko umusaruro wabyo ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Uburasirazuba bwo Hagati, ku isoko rya peteroli ndetse no ku mibanire ya Amerika n’ibindi bihugu byo muri ako karere.

Perezida Trump yavuze ko yahagaritse igitero cyari kugabwa kuri Irani ahubwo bakayoboka inzira y’ibiganoro bishya. (Ifoto: The Newyork Times)

Ibitekerezo