Abantu 10 batawe muri yombi bakurikiranweho kwiba sima mu modoka yakoze impanuka
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya yataye muri yombi abantu 10 ndetse ikomeje no gushakisha abandi bagize uruhare mu bujura bwa Sima yibwe ku ikamyo yakoreye impanuka muri aka gace.
Abafashwe ni abageze aho iyo mpanuka yabereye ku wa 28 Gicurasi 2026 maze bakihutira kwiba imifuka ya Sima aho gutabara abari bari muri iyi Kamyo.
Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kugaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10.
Aba batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya.
Polisi ivuga ko iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rigikomeje.
Polisi y’igihugu irihanangiriza abaturage bihutira kwiba imodoka yakoze impanuka n’abayirimo aho gutabara abakomeretse, bibutswa ko bigize icyaha.
Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.


