Abantu bane bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga, bagamije kubyifashisha mu gusabiriza, bafatiwe mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bantu bafatiwe mu Kagari ka Matyazo, nyuma yo kugaragara mu masoko atandukanye basabiriza amafaranga, bavuga ko bayakeneye kugira ngo bivuza ibisebe bari bafite ku myanya y’ibanga.
Mu bafashwe harimo umusore w’imyaka 23 ukomoka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza. Mu buhamya bwe, yavuze ko amaze imyaka itandatu muri iki gikorwa, nyuma yo gusigwa imiti yamuteje ibisebe ku myanya y’ibanga kugira ngo ajye yerekana ko arwaye, bityo abone amafaranga y’abagiraneza.
Uyu musore yavuze ko amafaranga yakusanyaga yayashyikirizaga uwamutangije muri icyo gikorwa, akamuhemba ibihumbi 100 Frw buri cyumweru. Nyuma ngo baje kugirana amakimbirane ashingiye ku mafaranga, bituma atangira gusabiriza ku giti cye.
Hafashwe kandi umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru. Na we yavuze ko yasizwe imiti yamuteje ibisebe ku bushake, agatangira kuzenguruka asaba amafaranga. Uwamukoreshaga ngo yamuhaga ibihumbi 100 Frw ku kwezi, akanamwishyurira icumbi ndetse akamugaburira.
Undi ni umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Yavuze ko yahuriye i Kigali n’umuntu wamwijeje kumushakira amafaranga binyuze mu kumusiga imiti imutera ibisebe. Nyuma yajyanywe i Rusizi gusabiriza, akajya ahembwa ibihumbi 100 Frw ku kwezi. Na we yaje gutandukana n’uwamukoreshaga, akomeza gusaba amafaranga ku nyungu ze bwite.
Mu batawe muri yombi harimo n’umugore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Ngoma muri Huye, wabanaga n’umugabo bivugwa ko na we yari yariteje ibisebe. Uwo mugore yajyanaga na we mu masoko, akigira umurwaza umuherekeje gushaka amafaranga yo kwivuza.
Bombi bavuze ko bari bafite umugambi wo kujya i Kigali gushaka imiti yari gutera uwo mugore ibisebe ku ibere, kugira ngo na we atangire kuyerekana mu gihe basabiriza.
Amakuru yatanzwe n’abafashwe agaragaza ko bashobora kuba bari mu itsinda ryateguwe kandi riyoborwa n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali. Uwo muntu ngo yari afite undi wabakurikiraga mu kazi ka bo ka buri munsi, ndetse akanabashakira imiti bakoreshaga. Mu masoko banyuragamo bakoreshaga indangururamajwi bakodeshaga, bakumvikanisha ubutumwa bwo gusaba inkunga yo kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemeje ko aba bantu bafashwe, avuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bafite aho bahuriye n’iki kibazo bikomeje.
Ati: “Yego, twabafashe. Operasiyo irakomeje, andi makuru muzayamenyeshwa nyuma.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje. Ibyaha nyirizina bashobora gukurikiranwaho bizagenwa n’inzego zibishinzwe hashingiwe ku bimenyetso bizakusanywa.
Iki gikorwa gishobora kuba gishingiye ku gushuka abantu bitwaje indwara, kikaba cyanashyira ubuzima bw’abagikora mu kaga gakomeye. Abaturage basabwa kubanza kumenyesha inzego zibishinzwe igihe babonye ibikorwa byo gusabiriza biteye amakenga, aho kwihutira gutanga amafaranga. RIB isanzwe isaba abaturage gutanga amakuru ku buriganya kuri telefone 166, naho Polisi igahamagarwa kuri 112.

Ibitekerezo