Abantu 16 batawe muri yombi bashinjwa ubujura bwo kwambura abantu

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego, yataye muri yombi abantu 16 bakurikiranyweho gutega abantu bakabiba bakanabakomeretsa.

Aba bantu uko ari 16 ni abo mu Mujyi wa Kigali, bakaba batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura bwo gutega abantu bakabambura ibya bo birimo telefoni, amafaranga, ibyo bavuye guhaha Nyabugogo, ndetse bakanabakomeretsa.

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yahagurukiye iki kibazo hakorwa operasiyo zitandukanye zo gufata abo bajura. Uretse kuba bamburaga abantu bakanabakomeretsa, aba bajura biyemereye ko banakoreshaga ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko abakekwaho ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse bose bagiraga uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogo-Giti cy’Inyoni kugera kuri Ruliba, cyane cyane bwakorerwaga abaturage bazinduka ndetse n’abataha bava mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu gace kitwa Kamenge.

Si ubwa mbere polisi itaye muri yombi abantu bakurikiranyweho ubujura nk’ubu kuko mu bihe byashize yagiye yerekana abajura batandukanye bategaga abaturage bakabambura barimo abo mu mirenge ya Gitega na Mageragere.

Abaturage baributswa gutanga amakuru ku bo baziho gukora ibi bikorwa kugira ngo bafatwe bahanwe. Tugire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we, amakuru ku gihe kandi vuba.

Bamwe mu bajura batawe muri yombi. Ifoto: BTN TV/Facebook

Ibitekerezo