Abandi bantu 46 bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, batawe muri yombi ndetse dosiye za bo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje no mu tundi turere kugira ngo hamenyekane abantu bose bihishe inyuma y’iki cyaha ndetse yibutsa abantu kwirinda ibikorwa byose bigamije guhungabanya ubunyangamugayo n’umutekano by’ibizamini bya Leta.
Mu bantu 46 batawe muri yombi barimo umwe ukomoka mu Karere ka Kirehe, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, 16 bo muri Nyabihu, babiri bo muri Musanze, batatu bo muri Gicumbi, bane bo muri Nyamagabe, naho batatu ni abo mu Karere ka Huye.
Dosiye z’abafatiwe mu turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye zagejejwe mu bushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026. Iy’abafatiwe mu Karere ka Gicumbi yo yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza biyoberanyije nk’abatetsi kugira ngo babashe kugera ahakorerwaga ibizamini.
RIB ivuga ko hari uwinjiraga mu kigo yitwaje ibikoresho byo guteka, umwe mu bari bashinzwe kugenzura ibizamini akamuzanira urupapuro rw’ikizamini mu gikoni. Nyuma yo kugikora, ibisubizo byajyanwaga ku banyeshuri kugira ngo babikoporore.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo icyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, kiri mu byaha bya ruswa. Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.
Bakurikiranyweho kandi kumena ibanga ry’akazi. Icyo cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, iyo uwagikoze agihamijwe n’urukiko. Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni icy’inyandiko zitavugisha ukuri.
Aba bantu batawe muri yombi biyongera ku bandi 81 RIB yari yafashe barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abashinzwe uburezi mu rwego rw’akarere n’urw’umurenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu na bo bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Abafashwe icyo gihe ni abo mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.
RIB iributsa abarezi mu mashuri ko gukopeza ibizamini ari imigirire mibi irimo ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazahwema kubirwanya ifatanyije n’izindi nzego.

Ibitekerezo