Abantu 21 bapfiriye mu iturika ryabereye mu ruganda rukora ibishâshi
Iturika rikomeye ryabereye mu ruganda rukora ibishashi byifashishwa mu birori (fireworks) mu Ntara ya Hunan mu gihugu cy’Ubushinwa, ryahitanye abantu 21 abandi 61 barakomereka, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta.
Iryo turika ryabereye mu ruganda rwa Huasheng Fireworks ku wa Mbere w’ejo hashize ahagana saa kumi n’iminota 40 z’umugoroba (16:40 ku isaha ya ho), mu mujyi wa Liuyang. Nyuma ya ryo, abashinzwe ubutabazi bahise bavana abantu bose bari mu bilometero bitatu bikikije uruganda kugira ngo birinde izindi ngaruka.
Abakozi bagera kuri 500 boherejwe mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abakomeretse, ndetse hifashishwa n’imashini z’ikoranabuhanga (robots) mu gushaka abantu bashobora kuba baheze mu nyubako zaguye.
Polisi yatangaje ko iri gukora iperereza ku cyateye iryo turika, ndetse umuntu wari ushinzwe urwo ruganda yafatiwe ingamba zemewe n’amategeko mu gihe iperereza rikomeje.
Abayobozi bavuze ko mu gace k’uruganda hari ububiko bubiri bw’ifu yifashishwa mu kurasa urufaya rw’ibishashi bwatezaga impungenge zikomeye mu gihe cy’ubutabazi. Ni yo mpamvu hafashwe ingamba zirimo no gushyira amazi mu gace kose kugira ngo hirindwe ko habaho andi maturika yakurikiraho.
Imbaraga z’iryo turika zangije byinshi ku buryo n’inzu z’abaturage zari hafi zamenetse ibirahuri by’amadirishya, ndetse ibice by’inzu birangirika bikomeye. Abakomeretse bafite imyaka iri hagati ya 20 na 60, bamwe bakomeretse amagufwa bitewe n’ibintu byajugunywe n’iturika.
Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yasabye ko hashyirwa imbaraga zose mu gushakisha abataraboneka no kuvura abakomeretse, anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuze ko bangirijwe bikomeye, aho bamwe bavuga ko bagiye bava mu bya bo kubera ubwoba, mu gihe abandi basabwe kunyura mu zindi nzira kuko amabuye yaturutse mu iturika yafunze imihanda.
Umujyi wa Liuyang uzwi cyane mu gukora ibishashi, ukaba ubarirwa mu mijyi ikomeye ku isi ikora ibi bikoresho. Icyakora, impanuka nk’izi zagiye zibaho kenshi mu Bushinwa, akenshi zigahitana abantu benshi. Mu kwezi kwa Gashyantare gushize, abantu 12 bahitanywe n’iturika ryabereye mu iduka ricuruza fireworks mu Ntara ya Hubei.

