Abanyamerika banduye Ebola bagiye koherezwa muri Kenya
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buri gutegura uburyo bwo kohereza Abanyamerika banduye virusi ya Ebola muri Kenya kugira ngo bahakurikiranirwe ndetse banahavurirwe, aho kubasubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko byajyaga bikorwa mbere.
Nk’uko The New York Times yabitangaje, iyo gahunda bivugwa ko iri gutekerezwaho yaba ihinduye uburyo Amerika yari isanzwe ikemuramo ibibazo by’abaturage ba yo bandurira indwara zikomeye mu mahanga. Mu bihe byatambutse, Abanyamerika babaga bari mu kaga ko kwandura Ebola, cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuvuzi, bajyanwaga iwa bo kugira ngo bitabweho mu mavuriro yihariye.
The New York Times ikomeza ivuga ko aya makuru yayahawe n’abantu bavuga ko bazi neza iby’iyo gahunda iri gutunganywa n’ubuyobozi bwa Trump.
Raporo kandi igaragaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bw’Amerika bwamaze kwimura umuganga w’Umunyamerika wari wagaragaje ibimenyetso bya Ebola ari mu Budage, hamwe n’abandi Banyamerika batandatu bari mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque, bajyanwa aho bakurikiranirwa byihariye.

